sangiza abandi

AFC/M23 yahakanye ibyo kuganira na Leta y’u Burundi

sangiza abandi

Ihuriro rya AFC/M23 ryamaganiye kure amakuru avuga ko bagiranye ibiganiro na perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, bamusaba guhagarika imikoranire ya bugufi na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni ibyagarutsweho n’umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, mu kiganiro iri huriro ryagiranye n’itangazamakuru, ku wa Kane, tariki ya 23 Ukwakira 2025, mu mujyi wa Goma.

AFC/M23 yagaragaje ko nta biganiro ibyo ari byo byose yigeze igirana na Leta ya Gitega mu Burundi.

Corneille Nangaa yatangaje ko nta biganiro bagirana na leta y’u Burundi, ahubwo ibiganiro babigirana na leta ya RDC.

Ati “Nta biganiro turimo turagirana n’uburundi, ahubwo turi kuganira n’ubutegetsi bw’i Kinshasa, nubwo bwari bwararahiye ko butazaganira na twe, ariko uyu munsi turicarana ku meza y’ibiganiro kubera ingufu z’uko ibintu byifashe.”

Mu Cyumweru cyashize nibwo haje amakuru avuga ko abayobozi ba AFC/M23 baba baragiranye ikiganiro na perezida w’u Burundi, bamusaba guhagarika imikoranire na Leta y’i Kinshasa.

Ayo makuru yavugaga kandi ko ibyo biganiro byabaye mw’ibanga, i Bujumbura, mu murwa mukuru w’u Burundi.

Yanavugaga ko ari ibiganiro bibaye mu gihe M23 ishaka kwigarurira igice cya Uvira, kimaze igihe kinini kirinzwe bikomeye n’ingabo zirimo niza FDNB z’u Burundi.

Akomeza avuga ko Perezida Ndayishimiye ubwo yahuraga n’intumwa za AFC/M23, zamuburiye ku ngaruka ashobora guhura nazo mu gihe yaba akomeje gushigikira ubutegetsi bwa Kinshasa.

U Burundi bufite ingabo zirenga ibihumbi 20 muri Kivu y’Amajyepfo, zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo.

Bikavugwa ko mu rwego rwo kwigarurira Uvira, AFC/M23 yashakaga kuburizamo imirwano itaziguye n’ingabo z’u Burundi, ibyatumye batekereza kuba bagirana amasezerano n’ubutegetsi bwa Ndayishimiye yo kutarasana hagati yabo.

Ibi biganiro kandi byaburiraga Ndayishimiye kwirinda intambara ibera muri RDC kugira itazambuka mu gihugu cye ndetse ko mu gihe baba bafashe Uvira bwakwima ubuhungiro abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo na FDLR.

Ku ruhande rwa Perezida Ndayishimiye ho ngo yasabaga AFC/M23 kwitandukanya n’u Rwanda, ayigaragariza ko ruhungabanya inyungu z’igihugu cye.

Bivugwa kandi ko mu byo AFC/M23 yasabye u Burundi harimo ko mu gihe yaba ifashe Uvira, bwakwima ubuhungiro abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo na FDLR.

Ku ruhande rwa Ndayishimiye ngo yasabye AFC/M23 kwitandukanya n’u Rwanda, ayigaragariza ko ruhungabanya inyungu z’igihugu cye.

Aya makuru yose Corneille Nangaa yayahakanye, avuga ko nta biganiro na bimwe baragirana n’u Burundi.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka