Ihuriro rya AFC/M23 ryagaragaje impungenge zikomeye ku mutekano muke ukomeje gufata intera muri Kivu y’Amajyepfo, aho bavuga ko abasivili bakomeje kwicwa mu buryo bwa kinyamaswa n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo.
Ni mu itangazo umuyobozi w’ishami rishinzwe itumanaho muri AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, rigaragaza ibikorwa by’ihohoterwa bikorerwa abaturage b’inzirakarengane by’umwihariko abagore, abana n’abakuze mu bice bya Minembwe, Mikenge na Karingi.
Bashimangira ko ibi bikorwa by’urugomo bikorwa n’ihuriro rigizwe n’ingabo za Leta ya Congo rifatanyije n’imitwe nka Wazalendo, abacanshuro b’abanyamahanga na FDLR.
AFC/M23 ivuga ko ibi bikorwa by’ubwicanyi n’ihohoterwa rikabije bikorwa ku mugaragaro, Imiryango Mpuzamahanga n’iharanira Uburenganzira bwa Muntu byicecekeye ndetse bidafata ingamba zifatika, nubwo ibyo bikorwa bigize ihohoterwa rikomeye ry’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu.
Iri huriro rikomeza rivuga ko ibibera muri utu duce ari igice cy’ibikorwa byateguwe n’ubutegetsi bwa Congo bukorera Kinshasa, bigamije guteza ibibazo mu baturage, ibintu bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’Akarere k’Ibiyaga Bigari muri rusange.
By’umwihariko, AFC/M23 ishimangira ko ibikorwa bya gisirikare bikomeje gukorwa n’ihuriro rya FARDC n’imitwe iyifasha binyuranyije n’amasezerano yo guhagarika imirwano yashyiriweho umukono mu biganiro byabereye i Doha ndetse n’i Washington.
Ibi bigaragaza kutubahiriza inshingano no gutesha agaciro inzira y’ibiganiro by’amahoro byari byatangiye gutanga icyizere ku baturage.
Muri iri tangazo bagaragaza ko imyitwarire y’ubutegetsi bwa Congo ishingiye ku ntambara aho gushyira imbere ibiganiro, ishobora gukomeza kudindiza amahirwe yo kugera ku mahoro arambye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Mu gusoza, AFC/M23 yasabye ibihugu byo mu Karere, Imiryango Mpuzamahanga n’inzego zifite aho zihuriye n’ubutabera mpuzamahanga guhagurukira bagahagarika ihohoterwa rikorerwa abasivili, bakanashyiraho ingamba zo gukurikirana abaryozwa ibi byaha, kuko gukomeza guceceka no kudafata ingamba zifatika bizatuma amateka azabazwa buri wese wagize uruhare mu kudahana abakoze aya mahano.



