sangiza abandi

AFC/M23 yashyizeho agahenge, ishinja FARDC gukomeza kugaba ibitero ku baturage

sangiza abandi

Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko ryashyizeho agahenge mu rwego rwo kugaragaza inshingano n’ubushake bwo gutanga amahirwe afatika yo kugarura amahoro arambye mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.

Iri huriro rivuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje gushimangira umugambi wo guhohotera no kwica abaturage, baca ku ruhande amasezerano, mu buryo bweruye bunyuranyije n’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu.

Nk’uko AFC/M23 ibitangaza, ingabo n’imitwe ikorana na Leta ya Kinshasa zikomeje kugaba ibitero bigambiriye ku birindiro byiri huriro, ndetse no ku duce dutuwe cyane n’abaturage, bikagira ingaruka zikomeye ku mutekano w’abasivili.

Umuvugizi wa AFC/M23 Lawrence Kanyuka abinyujije ku rukuta rwe rwa X yavuze ko guhera saa kumi n’imwe za mu gitondo (5h00), izo ngabo zagabye ibitero hifashishijwe drones n’ingabo zo mu mazi, byibasira ahatuwe cyane n’ibirindiro bya AFC/M23 i Makobola, biturutse mu gace ka Baraka.

Ku rundi ruhande Saa kumi n’ebyiri n’igice (5h30), Minembwe nayo yagabweho ibitero byifashishije drones n’imbunda ziremereye, bitera ubwoba n’akaga gakomeye mu baturage b’abasivili.

AFC/M23 ivuga ko ishyize abaturage ba Congo n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga ku ruhande, ibasaba kwitwararika kurenga ku gahenge, ndetse n’ikorwa ry’ihohoterwa rikomeje kwibasira abaturage.

Nkuko iri huriro ribishimangira, ibi bikorwa byerekana mu buryo budashidikanywaho ko ubutegetsi bwa Kinshasa butagamije amahoro n’umutekano w’abasivili, ahubwo bukomeje gutsimbarara ku mvururu n’umuco wo kudahana, bikarushaho kongera ubusumbane n’imibabaro mu gihugu.

Kanyuka yasoje asaba amahanga n’imiryango mpuzamahanga kongera imbaraga mu guhagarika ihohoterwa, gushyira igitutu ku bayobozi babigiramo uruhare, no gushyigikira inzira ya politiki ishingiye ku biganiro byimbitse bigamije amahoro arambye.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka