sangiza abandi

AFC/M23 yasubiye Kateku na Kanune muri Walikale

sangiza abandi

Nyuma y’iminsi ibiri bari bavuye mu  bice Kateku na Kanune, two muri Gurupema ya Ikobo,teritwari ya Walikale mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru, abarwanyi ba AFC/M23 bongeye kugaruka muri utu duce ku wa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe.

Nk’uko amakuru aturuka walikale abivuga, aba barwanyi bongeye kwinjira muri Kanune bazanye n’ibikoresho byabo byose bya gisirikare banyuze i Miriki, mu teritwari ya Lubero.

Ku rundi ruhande abarwanyi bari baravuye muri Kateku nyuma y’igitero cyagabwe n’abarwanyi ba wazalendo, nabo bongeye kugaruka baturutse i Buleusa, umurwa mukuru wa Gurupema ya Ikobo, aho bari bahungiye.

Igihe wazalendo bari bamaze bigaruriye Kateku cyabaye kigufi cyane,amakuru aturukayo agaragaza ko bikuyemo nta mirwano ibaye.

Naho muri Kanune, nta mutwe numwe wari wahafashe ibirindiro kuva abarwanyi ba AFC/M23 bahava ku wa 26 Werurwe, bituma ako gace gasigara nta n’umwe ucunze umutekano.

Uku kugaruka kw’aba barwanyi kuje mu gihe abaturage bo muri utu duce bari mu gihirahiro gikomeye.

Abenshi muri bo bari batangiye gutekereza gusubira mu byabo nyuma y’ibyumweru byinshi barahunze, ariko ubu ibyo byiringiro bisa n’ibigenda biyoyoka.

Ubwoba bwuko imirwano ishobora kongera kubura hagati ya AFC/M23 na wazalendo buracyari bwinshi muri aka karere.

Impamvu nyamukuru zatumye aba barwanyi bihutira gusubira muri utu duce ntizirasobanuka neza, bikaba bikomeje guteza impungenge abakurikiranira hafi ibibera muri aka karere.

ku wa Kane, tariki ya 26/03/2026, nibwo amakuru yagiye hanze ko ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryakuye abasirikare baryo mu bice bitandukanye byo muri teritwari ya Walikale, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Abasesenguzi mu babona ko ari ingamba zisanzwe zo kwisuganya no kwimura ingabo hagamijwe kongera imbaraga mu bice bifite akamaro kurushaho ku rugamba,abandi bagaragaza ko bishobora guterwa n’igitutu cy’amahanga, by’umwihariko ibiganiro n’ubuhuza bikomeje kugaragara mu rwego rwo gushaka amahoro mu burasirazuba bwa RDC.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]