Ihuriro rya AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko nta gace rigenzura ubu riteganya kuvamo.
Ni mu itangazo bashyize hanze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26 Mutarama 2026, aho umuvugizi w’iri huriro Lawrence Kanyuka yatangaje ko iri huriro ryiyemeje kuguma ku butaka ryamaze gufata, burimo imijyi ya Goma na Bukavu.
Iri tangazo rije risubiza amakuru yari yatangajwe n’ingabo za FARDC, ku wa 23 Mutarama 2026, zishinja AFC/M23 guteza umutekano muke mu mu mijyi ya Goma na Bukavu, ndetse no kuba bagiye kuvamo nk’uko byagenze muri Uvira.
Yagize ati “Nta gace na kamwe tugenzura tuzongera kuvamo.”
Yakomeje avuga ko iki cyemezo kigamije gushyira imbere inyungu z’abaturage batuye mu duce AFC/M23 yigaruriye.
Uyu mutwe wa AFC/M23 umaze igihe uhanganye n’ubutegetsi bwa Leta ya RDC, cyane cyane mu bice by’Uburasirazuba bw’igihugu, ahamaze imyaka myinshi hari umutekano muke uturuka ku kutumvika kw’impande zitandukanye.
Mu mwaka ushize wa 2025, AFC/M23 n’uruhande rwa Leta bahanganye basinye amasezerano yo guhagarika imirwano mu biganiro byabereye i Doha muri Qatar, hagamijwe gushaka umuti urambye w’ibibazo by’umutekano muke mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Icyakora, nubwo ayo masezerano yari ategerejweho kugarura ituze, ishyirwa mu bikorwa ryayo ryakomeje kugorwa n’imbogamizi zitandukanye.
Mu minsi ishize, AFC/M23 yatangiye gushyiraho inzego zayo z’ubutabera mu duce igenzura, harimo no gutoranya abacamanza bashya, ivuga ko bigamije kugarura ubutabera mu baturage.
Ibi bikorwa byamaganywe n’inzego za Leta ya RDC ndetse n’abashinzwe umutekano, bavuga ko binyuranyije n’amategeko y’igihugu.
Iri tangazo rya AFC/M23 rije mu gihe ibiganiro by’amahoro bigamije gushaka umuti urambye w’umutekano muke muri RDC bikomeje guhura n’imbogamizi zituruka ku kutizerana hagati y’impande zihanganye.
Nubwo hari intambwe yatewe mu gushyiraho amasezerano yo guhagarika imirwano mu bihe bishize, ayo masezerano yakomeje kunengwa kubera kutubahirizwa.
Iki cyemezo cya AFC/M23 cyo kudasubira inyuma mu bice igenzura cyakajije umwuka mubi hagati yayo na Leta ya Kinshasa, ndetse bigaragaza ko urugendo rwo kugera ku mahoro n’ituze rurimo inzitizi nyinshi, nubwo hakomeje gutangwa imbaraga mu biganiro bigamije kugarura amahoro arambye



