Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC) ryatangaje ko ryafashe icyemezo cyo gukuramo ingabo zaryo mu Mujyi wa Uvira, nyuma y’iminsi mike riwufashe.
Ibi byatangajwe mu itangazo ryasohotse mu ijoro rishyira kuruyu wa Kabiri, tariki ya 16/12/2025, ryashyizweho umukono n’umuhuzabikorwa wa AFC/M23 Corneille Nangaa.
Iri tangazo rivuga ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku busabe bwa Leta zunze ubumwe z’amerika, mu rwego rwo gushyigikira inzira y’amahoro.
AFC/M23 ivuga ko icyemezo cyayo kijyanye n’ibiganiro by’amahoro biri kubera i Doha muri Qatar ndetse n’amasezerano aherutse gusinywa tariki ya 15/12/2025 agamije kugabanya umwuka mubi no guha amahirwe inzira y’ubwumvikane.
Mu itangazo ryayo, AFC/M23 yavuze ko ifashe iki cyemezo mu rwego rwo kubahiriza inzira y’amahoro:
“Mu rwego rwo kubahiriza iyi ntambwe yatewe, nubwo FARDC n’abambari bayo bakomeje ibikorwa by’ubushotoranyi,Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) yiyemeje gufata ingamba zo kubaka icyizere, hagamijwe guha amahirwe asesuye inzira y’amahoro y’i Doha kugira ngo igere ku ntego yo gushaka igisubizo kirambye cy’amakimbirane.”
“AFC/M23 izakura ingabo zayo mu Mujyi wa Uvira, nk’uko byasabwe n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Nubwo bimeze bityo, AFC/M23 yagaragaje impungenge zishingiye ku myitwarire FARDC, imitwe ya Wazalendo n’abandi bafatanyabikorwa babo, ivuga ko mu bihe byashize, ibyemezo nk’ibi byagiye bikurikirwa n’ibikorwa byo gusubira mu bice byari byarekuwe no kubihungabanyirizamo umutekano.
Kubera iyo mpamvu, AFC/M23 isaba ko hashyirwaho ingamba zihamye zo gucunga uyu mujyi wa Uvira, kurinda umutekano w’abaturage n’ibikorwa remezo, no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge.
AFC/M23 yasabye kandi ko hoherezwa ingabo zifite inshingano zo kubungabunga umutekano zidafite aho zibogamiye, mu rwego rwo gutanga icyizere ku mpande zose.
Ku bijyanye n’abasirikare b’u Burundi bakiri ku butaka bwa RDC, AFC/M23 yatangaje ko idashobora kwemera ko ibice bivugwa ko byabohowe byahinduka ibirindiro by’ingabo z’amahanga, ivuga ko ibyo byahungabanya umutekano w’akarere ndetse n’imibanire myiza hagati y’ibihugu byombi.



