Intumwa za Komite ihuriweho y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zahuriye i Washington D.C, mu nama ya mbere y’urwego rwo kugenzura iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro ibi bihugu byashyizeho umukono tariki ya 27 Kamena 2025.
Izi ntumwa zahuriye mu biganiro ku wa kane, tariki 31 Nyakanga 2025, biyobowe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Afurika, Massad Boulos hamwe n’indorerezi ys Qatar, Togo nk’umuhuza mushya muri ibi biganiro, n’iyu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Iyi komite izwi nka ‘Joinnt Oversights Committee’ ishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amasezerano, kwakira ibirego by’uwayarenzeho, rukabifatira ingamba kandi rugakemura amakimbirane yavuka mu mahoro.
Amasezerano y’amahoro ya Washington D.C avuga ko impande zombi ziyemeje gushyiraho urwo rwego ruhuriweho n’impande zombi mu gihe cy’iminsi 30 nyuma yisinywa ryayo, kandi rugomba gukorera ku mahame yumvikanyweho.
Abitabiriye iyi nama, batoye ubuyobozi bw’iyi komite, bemeza amahame igomba gukoreraho, banaganira ku ntambwe mu gushyira mu ngiro amasezerano y’amahoro yasinywe, kandi bagategura inama ya izahuza iyi Komite.
Umujyanama Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Afurika, Massad Boulos, yavuze ko izi ntambwe ari ingenzi mu rugendo rwo kugera ku mutekano, imikoranire mu by’ubukungu no gushaka amahoro arambye binyuze mu kubahiriza amasezerano ahuriweho.
Urwego rwa Joint Security Coordination Mechanisms, rushinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi urambuye wo kugarura amahoro. Harimo kugenzura ko Leta ya RDC ihagarika gufasha umutwe wa FDLR no kuwusenya.
Ibi bizagendana no kuba u Rwanda narwo ruzakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyize ku bice biruhuza na RDC.
Amasezerano y’amahoro ya Washington avuga ko impande zose zizashyigikira ibiganiro birimo guhuza RDC na AFC/M23 ku buhuza bwa Qatar na gahunda yo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe imitwe yitwaje intwaro n’impunzi.



