Abanyamuryango b’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano, bahuriye mu mwiherero wihariye hagamijwe kungurana ibitekerezo ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.
Iyi nama yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 ugushyingo 2025, yateguwe mu buryo idashyirwa mu itangazamakuru, ndetse iyobowe n’umukuru waka kanama ka Loni gashinzwe umutekano, Michael Imran Kanu.
Amakuru avuga ko iyi nama yateguwe ku busabe bw’Ubufaransa bwatangiye umushinga w’icyemezo gishya kijyanye n’umutekano muke muri RDC, ku bufatanye na Sierra Leone.
Intego nyamukuru ni ugusesengura urugendo n’imishyikirano ihuriweho mu gushaka ibisubizo birambye ku makimbirane ashingiye k’ubwicanyi bumaze imyaka myinshi mu ntara za Kivu zombi no muri Ituri.
Iyi nama yatumiwemo n’ibindi bihugu bitari ibinyamuryango byaka kanama, hagamijwe kumva ibitekerezo byatanga umusanzu mu gushaka inzira y’amahoro arambye.
Ibi bibaye mu gihe imiryango mpuzamahanga ikomeje guhangayikishwa n’imiterere y’umutekano muri ako karere, cyane cyane imirwano ikomeje kurushaho gukara hagati y’ingabo za Leta za FARDC n’umutwe wa AFC/M23.
Abakurikiranira hafi iyi nama biteze ko ibiyivamo bizafasha mu gutanga umurongo mushya wa dipolomasi, guteza imbere ingamba nshya zo guhangana n’ubwicanyi bukomeje kuhavugwa, kongera ubufasha ku baturage bugarijwe n’imibereho mibi ndetse no gushyigikira inzira z’ibiganiro bigamije kugarura ituze mu Burasirazuba bwa RDC.



