Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwashyize hanze amabwiriza mashya agenga insengero n’imisigiti mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Marburg.
Mu itangazo ryasohotse ku wa 6 Ukwakira 2024, Urwego rw’Igihugu rw’lmiyoborere ruributsa Abayobozi b’Imiryango ishingiye ku myemerere gushyira ahasengerwa ingamba zijyanye no kwirinda indwara iterwa na virusi ya Marburg.
Muri izi ngamba harimo kugira isuku bashishikariza abayoboke gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune no gupima umuriro abantu bose binjira mu nsengero no mu misigiti.
Akomeza asaba abayobozi b’amadini gutanga ifunguro mu buryo budakwirakwiza icyorezo, kwirinda kwegerana n’uwagaragayeho ibimenyetso no kwirinda kwegera umubiri w’uwahitanywe n’iyi virusi cyangwa gutegura ikiriyo gihuza abantu ahabaye ibyago biturutse kuri Marburg.
Muri aya mabwiriza kandi arasaba abakuru b’amatorero n’imisigiti kuzajya batanga ubutumwa bukangurira abayoboke babo kwirinda iki cyorezo no kubashishikariza gukurikiza amabwiriza yashyizweho.







