sangiza abandi

Amagororero 5 agiye kwimurwa avanwe mu mijyi rwagati

sangiza abandi

Guverinoma y’u Rwanda irateganya kwimura amagororero atanu asanzwe ari mu mijyi ya rwagati, mu rwego rwo gutanga umwanya wo gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’iterambere ry’imijyi no kunoza imikorere y’inzego zigorora.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Vincent Biruta, ubwo yaganiraga n’Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, basuzumaga ibibazo byagaragajwe muri raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu y’umwaka wa 2024/2025.

Minisitiri Biruta yavuze ko amagororero ateganyijwe kwimurwa arimo irya Muhanga riherereye mu mujyi rwagati, irya Musanze, irya Ngoma, irya Huye ndetse n’irya Bugesera rizimurwa kubera umushinga w’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera.

Minisitiri Biruta yavuze ko imyiteguro yo kubaka aho aya magororero azimurirwa irimbanyije.

Ati “Imyiteguro yo kwimura ayo magororero yaratangiye kugira ngo hubakwe amagororero ajyanye n’ibipimo bigezweho kandi atabangamira iterambere ry’imijyi.”

Raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu igaragaza kandi ko hari amagororero akorera mu nyubako zishaje, by’umwihariko ayo muri Bugesera, Muhanga, Ngoma na Rusizi.

Minisitiri Biruta avuga ko igikorwa cyo kwimurira abagororwa bari mu igororero rya Rusizi bakajyanwa mu igororero rishya ryubatswe mu Karere ka Nyamasheke cyatangiye, bamwe mu bagororwa bamaze kuhagera.

Raporo ivuga kandi ko amagororero yose azajya aba afite ibyumba byihariye byifashishwa ku bagororwa barwaye indwara zandura, ndetse ko muri rusange isuku n’isukura bihagaze neza, uretse mu igororero rya Muhanga na Huye hakigaragaramo ibibazo.

Ku bijyanye no korohereza abafite ubumuga, raporo igaragaza ko amagororero ya Mulindi na Nyarugenge ari yo yonyine afite ubwiherero bwubatswe mu buryo bwihariye bufasha abafite ubumuga.

Minisitiri Biruta yavuze ko hari gutegurwa igishushanyo mbonera kizagena uko amagororero azajya yubakwa mu gihe kiri imbere, ku buryo azubahiriza ibisabwa byose bijyanye n’umutekano n’imibereho myiza y’abagororwa.

Yanagarutse ku kibazo cy’ahafungirwa abantu mu gihe gito kuri za sitasiyo za polisi, avuga ko kuvugurura zimwe muri zo bisaba ingengo y’imari nyinshi, ariko ko hari izamaze gushyirwa ku rutonde rw’izatangira kuvugururwa ku ikubitiro.

Muri zo harimo sitasiyo za Kimironko mu Karere ka Gasabo, Nyamata mu Bugesera, Rushaki mu Gicumbi, Kinigi na Nkotsi muri Musanze, Busasamana muri Nyanza, Bugeshi muri Rubavu, Jenda muri Nyabihu na Bweyeye muri Rusizi.

Yongeyeho ko Polisi y’Igihugu yamaze no gutegura urutonde rwa sitasiyo zifite aho bafungira abantu hameze nabi, cyane cyane mu bijyanye n’isuku n’isukura, ku buryo zizashyirwa mu byihutirwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2026/2027.

Minisitiri Biruta yavuze ko hari n’izindi ngamba zigamije kugabanya ubucucike mu magororero harimo kuba inkiko zatanga ibindi bihano bitari ugufunga, abakoze ibyaha bagahabwa ibihano by’imirimo y’inyungu rusange, agaragaza ko byatumye ubucucike mu magororero bugabanuka buva ku kigero cya 144% bugera kuri 97.7%.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka