sangiza abandi

Amajyepfo: Ababyeyi banyuzwe n’impinduka zashibutse mu Ngo Mbonezamikurire z’Abana

sangiza abandi

Ababyeyi bo mu Ntara y’Amajyepfo batangaza ko bishimira uruhare rukomeye Ingo Mbonezamikurire z’abana (ECDs) zimaze kugira mu mibereho y’imiryango yabo, kuva zatangizwa mu mwaka wa 2016.

Bavuga ko izi ngo zatumye barushaho kumenya gutegura indyo yuzuye, gukurikirana ubuzima n’uburere bw’abana babo, ndetse no kugira aho basiga abana mu gihe bagiye mu mirimo, bikabarinda imvune n’ingaruka mbi zaterwaga no gusiga abana bonyine.

Umwe mu babyeyi bo mu Karere ka Huye yabwiye RBA ati “Ubu turamenya guteka indyo yuzuye kandi tukagira aho dusiga abana bacu mu gihe twagiye mu mirimo. Urumva ko ari ikintu gikomeye cyadufashije.”

Mu Ntara y’Amajyepfo habarurwa Ingo Mbonezamikurire z’icyitegererezo 26, izikorera mu ngo z’abaturage zatoranyijwe 2,156, ndetse n’izikorera mu miryango 87. Izi ngo zitanga serivisi z’uburezi bw’ibanze, imirire, isuku n’ubuvuzi, byose bigamije gufasha abana gukura neza no kugira ubuzima buzira igwingira.

Abarimu bakora muri izi ngo bavuga ko bishimira uruhare rwabo mu iterambere ry’abana, ariko bifuza kongererwa ubumenyi n’amahugurwa kugira ngo barusheho gutanga serivisi zinoze.

Raporo y’inzego z’ibanze yagejejweho mu Ukuboza 2024 yerekana ko mu gihugu hose habarurwa Ingo Mbonezamikurire 31,680, zifasha abana bato bagera kuri 1,156,590. Aba bana bose bahabwa serivisi z’ingenzi zidahutaza uburenganzira bwabo, nk’uko biteganywa na Gahunda y’Igihugu yo Guteza Imbere Imikurire y’Abana Bato (NECDP).

Iyi gahunda y’ingo mbonezamikurire ni imwe mu bikorwa bifatika bigaragaza uruhare rwa Leta mu kurengera uburenganzira bw’umwana, gutegura ejo heza h’igihugu, no gufasha ababyeyi kugera ku iterambere ridahungabanya ubuzima bw’imiryango yabo.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka