sangiza abandi

Amateka aranditswe! Bruce Melodie akoze ibyo abahanzi Nyarwanda benshi babona nk’indoto

sangiza abandi

Umuhanzi Nyarwanda Bruce Melodie yongeye kwandika andi mateka aho yujuje abamukurikira ‘Subscribers’ , miliyoni imwe kuri shene ye ya Youtube maze izina rye rihita ryandikwa ku rutonde ruriho  abahanzi  mbarwa mu Muziki Nyarwanda.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Gicurasi 2026 Bruce Melodie yashimiye abafana be bamubaye hafi mu rugendo rwe rwa Muzika by’umwihariko abamukurikira kuri shene ye ya Youtube, abizeza ko mu gihe kitarambiranye abaha indirimbo nshya.

Ati ” Mwarakoze kugendana nanjye, muri ibitangaza. Mu masaaha macye ari imbere mbafitiye agaseke ndibubapfundurire nk’impano y’ibi tugezeho”

Bruce Melodie abaye umuhanzi wa gatanu ubashije kuzuza miliyoni y’abamukurikira kuri Youtube,  mu mateka y’Umuziki Nyarwanda akaba abigezeho nyuma ya bagenzi be barimo: Meddy, Israel Mbonyi, korali Ambassadors of  Christ ndetse n’itsinda ry’abaramyi Papi Clever na Dorcas babigezeho mbere ye.

Mu Rwanda umuhanzi wa mbere wabashije kuzuza miliyoni imwe y’abamukurikira kuri Youtube , ni Meddy wabigezeho muri 2023. Mu busanzwe uwujuje miliyoni y’abamukurikira kuri Youtube akaba ahabwa ishimwe n’uru rubuga rizwi nka ‘Gold Play Button’,

Shene ya Youtube ya Bruce Melodie yafunguwe muri 2015, ni mu gihe indirimbo ya Bruce Melodie imaze kurebwa cyane kuri iyi shene ari iyitwa ‘Katerina’

Ubutumwa Bruce Melodie yageneye abamukurikira nyuma yo kuzuza miliyoni imwe y’abamukurikira ‘Subscribers’ kuri Youtube

Reba indirimbo Katerina ya Bruce Melodie yarebwe cyane mu ndirimbo ze zose amaze gushyira kuri Youtube

Photos:

[fluentform id="3"]