Ambasaderi Urujeni Feza Bakuramutsa yashyikirije Papa Leo XIV impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda I Vatican ahita anatangira ku mugaragaro inshingano ze nka Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu.
Uyu muhango wabaye tariki 21 Gicurasi 2026 aho wabereye mu Ngoro ya Papa i Vatican.
Uretse impapuro za Ambasaderi Urujeni, Papa Leo XIV yakiriye n’iz’abambasaderi bashya bahagarariye ibihugu bitandukanye birimo Bangladesh, Tchad, Ibirwa bya Maurice, Namibia, Sierra Leone, Sri Lanka na Yemen.
ku wa 20 Gicurasi 2026 ni bwo Ambasaderi Bakuramutsa yari yatanze kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda i Vatican.
Icyo gihe yazishyikirije Umunyamabanga wa Leta ya Vatican ushinzwe ububanyi n’amahanga ndetse n’imiryango mpuzamahanga, Musenyeri Paul Richard Gallagher.
Nyuma yo gutanga kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda, Ambasaderi Bakuramutsa yakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Leta ya Vatican, Cardinal Pietro Parolin.
Ambasaderi Urujeni Feza Bakuramutsa asanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Liechtenstein, Slovenia no mu miryango mpuzamahanga ikorera i Genève.
Umubano w’u Rwanda na Leta ya Vatican ni umubano w’amateka maremare, umaze imyaka isaga 60, wubakiye ku mikoranire mu nzego z’uburezi, ubuzima, n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.
Uyu mubano warushijeho gukomera mu 2017 ubwo Perezida Kagame yakirwa yagiriraga uruzinduko i Vatican.
Icyo gihe Papa Francis yemeye uruhare rwa Kiliziya Gatolika muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 asaba imbabazi.









