Umuryango wa Afurika (EAC) yashyizeho Amb. Stephen Patrick Mbundi yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba , EAC, asimbuye Umunya-Kenya Veronica Nduva.
Uyu mugabo yatorewe uyu mwanya mu Nama rusange ya 25 yateranye ku wa 7 Werurwe 2026, i Arusha muri Tanzania.
Amb. Stephen Patrick Mbundi azayobora uyu muryango mu gihe cy’imyaka itanu, ni ukuvuga kuva 2026 kugeza mu 2031.
Itangazo rya EAC rivuga ko yitezweho gushyira imbaraga mu bufatanye mu bya dipolomasi mu bihugu bigize umuryango no gushyira imbaraga mu kwihuza k’umuryango.
Nyuma yo gutangazwa yahise arahirira imbere y’inteko rusange y’abakuru b’ibihugu, ahita anatangira inshingano nshya.
Mbere y’uko ahabwa izi nshingano yari Umunyamabanga Uhoraho ushinzwe ibikorwa bya EAC muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Tanzania.
Muri iyi nama kandi Perezida Yoweri Museveni yahawe inkoni y’ubuyobozi bw’umuryango, asimbuye William Ruto.
Ruto wari umaze umwaka ayoboye uyu muryango akaba yari yarasimbuye, Salva Kiir Perezida wa Sudan y’Epfo.





