sangiza abandi

Ambasaderi Einat Weiss yatangariye u Rwanda

sangiza abandi

Amabasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss yatangariye ubwiza bw’u Rwanda by’umwihariko ubwa Pariki y’Akagera.

Mu butumwa yasangije abamukurikira ku rubuga rwa X, agaragaza amashusho yafatiye muri Pariki y’Akagera.

Mu butumwa yashyize kuri urwo rubuga yagize ati “ Rwanda Nziza, Abanyarwanda, mbega igihugu cy’agatangaza mufite.Ntabwo mpaga kureba ubwiza bw’inyamaswa z’inkura, ahantu heza n’abantu beza cyane  ndetse n’inyamaswa ubwazo  muri Pariki y’Akagare ni agatangaza.”

Avuga ko ibihe yagiriye muri Pariki y’Akagagera ari iby’ingenzi kandi ari byiza cyane.

Pariki y’Akagera yatangariwe n’uyu muyobozi, ni pariki iri ku buso bwa kilometero kare 1122. Yashinzwe mu 1934.

Ibarizwamo zimwe mu nyamaswa zizwi cyane ku Isi zirimo; Intare, Ingwe, Inzovu, Inkura n’Imbogo.

Pariki y’Akagera habarizwamo  intare 60,  inzovu 142, imbogo 4000, ingwe ziri hagati ya 80 na 100 n’inkura 145.  Habarizwa kandi twiga zingana 115.

Ni parike ifite amoko y’inyoni agera kuri 500. Ni yo pariki ifite amoko y’inyoni menshi mu Rwanda kuko Parike ya Nyungwe ifite 300, Gishwati n’iy’Ibirunga zikabarirwa munsi y’uwo mubare. Habarizwamo kandi amoko y’ibinyugunyugu 179.

Pariki y’Akagera ibarizwamo kandi  n’imparage zigera ku 2000 zibarizwamo impara zigera ku 1500 n’impyisi ziri hagati ya 120 na 150. Habarizwa imvubu ziri hagati ya 1500 na 1800, inyemera zirenga 1000 n’indonyi zirenga 1000.

Ambasaderi Einat Weis amaze imyaka ibiri  irenga mu Rwanda kuko yatangiye akazi kuwa 23 kanama 2023.

Inyamaswa zitandukanye ziba muri Pariki zitangarira benshi
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yatangariye ubwiza bw’inkura ziri muri Pariki

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka