Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zabujije abaturage bayo gukorera ingendo mu duce tw’u Rwanda duhana imbibi n’Uburasizuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kubera ibibazo by’umutekano muke.
Ibi ni ibyatangajwe n’Ishami rishinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Amerika (Bureau of Consular Affairs), nyuma yuko Ishami ryayo rishinzwe Ububanyi n’Amahanga (U.S. Department of State), rigaragaje ko mu bice by’Uburasirazuba bwa RDC, hari imirwano ishobora kuba yafata intera ikagera no mu bice by’u Rwanda.
Muri iri tangazo Amerika yavuze ko ibindi bice by’u Rwanda bifite umutekano ariko uduce twa Rusizi na Rubavu duhana imbibi n’Uburasirazuba bwa RDC, twashyizwe mu duce tudafite umutekano wizewe, ibi imaze iminsi itangaje no mu bindi bihugu nka Egypt, Nigeria, Mozambique, RDC n’ahandi.
Amerika yasabye abakozi ba guverinoma yayo bakorera mu Rwanda muri ibyo bice bya Rubavu na Rusizi kuzajya bahajya ari uko bafite uruhushya rwihariye ndetse n’abagenzi bifuza gusura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga kwitwaza uruhushya bahawe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).
Amerika kandi yasabye abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce twa RDC duhana imbibi n’umupaka w’Uburundi.
Amerika ikoze ibi nyuma yuko Ubwongereza nabwo buheruka kuburira abaturage babwo guhagarika gukorera ingendo mu duce twa RDC duhana imbibi n’umupaka w’u Rwanda.
Nyamara ibi bibaye hari icyizere cyuko Uburasirazuba bwa Congo bwaba bugiye kugera ku mahoro arambye, nyuma y’amahame aherutse gusinywa aganisha ku masezerano y’amahoro hagati ya Leta ya RDC n’ihuriro rya AFC ribarizwamo umutwe wa M23, mu gikorwa cyabereye i Doha ku buhuza bwa Qatar.



