sangiza abandi

António Guterres yashimagije ibiganiro byahuje RDC n’u Rwanda

sangiza abandi

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yishimiye isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku buhuza bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Aya masezerano yasinyiwe i Washington, D.C. ku wa Gatanu, tariki ya 27 Kamena 2025, agamije kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.

Antonio Guterres, mu itangazo yacishije ku rubuga rwa X, yishimiye amasezerano y’amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na RDC ku bufasha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko ari intambwe y’ingenzi mu kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.

Ati” Aya masezerano ni intambwe y’ingenzi iganisha ku kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo no mu karere k’ibiyaga bigari.”

Yashimiye impande zose zagize uruhare rwagejeje ku gushyira umukono kuri aya masezerano harimo Amerika, Qatar, abahuza bashyizweho n’inama ya EAC na SADC.

Ati” Ndashimira Amerika n’ubuyobozi bwayo mu gukora iki gikorwa, ku bufatanye na Leta ya Qatar n’umuhuza w’Afurika yunze ubumwe, Nyakubahwa Faure Gnassingbé wa Togo. Nishimiye umusanzu w’abahuza batanu bashyizweho n’umuryango w’afurika y’iburasirazuba n’umuryango w’iterambere ry’Afurika y’amajyepfo SADC.”

Muri iyo nyandiko kandi, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye yasabye impande zombi kubahiriza ibyo biyemeje mu masezerano y’amahoro, kandi hakurikijwe umwanzuro wa 2773 (2025) w’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro, harimo guhagarika imirwano n’izindi ngamba zose zumvikanyweho.

Ati “Umuryango w’Abibumbye binyuze mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bushinzwe amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukomeje kwiyemeza gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano, ku bufatanye bwa hafi n’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, abafatanyabikorwa bo mu Karere ndetse n’amahanga.”

Aya masezerano yashyizweho umukono n’aba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi mu muhango wabereye muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, imbere y’umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Marco Rubio. Biteganijwe kandi ko hari inama izahuza Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi muri Nyakanga.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka