sangiza abandi

APR BBC yikuye mu mikino ya BAL, isimbuzwa RSSB Tigers BBC

sangiza abandi

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, FERWABA, ryatangaje ko ikipe ya APR BBC yikuye mu mikino ya Basketball Africa League, BAL, isimbuzwa RSSB Tigers Basketball Club izahagararira u Rwanda muri iri rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya gatandatu.

Ni itangazo FERWABA yashyize hanze kuri uyu wa 12 Werurwe 2026.

Ivuga ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko APR BBC ifashe umwanzuro wo kutitabira iri rushanwa rihuza amakipe akomeye muri basketball ku Mugabane wa Afurika, ku mpamvu zayo bwite.

RSSB Tigers BBC yahise ihabwa amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda muri iyi mikino bitewe n’umusaruro mwiza yagaragaje mu marushanwa yo mu Rwanda mu bihe byashize.

Iyi kipe yegukanye Igikombe cy’u Rwanda cya 2025 ndetse inegukana n’Igikombe kiruta ibindi (Super Cup) cya 2026, ibintu byagaragaje ko ifite ubushobozi bwo guhatana ku rwego rwa Afurika.

FERWABA yavuze ko ifitiye icyizere RSSB Tigers BBC ko izahagararira neza u Rwanda muri iyi mikino ya BAL.

Ati “Dufitiye icyizere RSSB Tigers BBC ko izahagararira u Rwanda neza muri Basketball Africa League, ikagaragaza ubunyamwuga, umuhate n’ishema mu guhatana n’andi makipe akomeye ku mugabane wa Afurika.”

FERWABA kandi yongeye gushimangira ko izakomeza gufasha no gushyigikira RSSB Tigers BBC mu myiteguro yerekeza muri iri rushanwa, inashishikariza abakunzi b’uyu mukino gushyigikira iyi kipe izaba ihagarariye u Rwanda ku rwego rwa Afurika.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka