Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko iyi kipe isigaje kwinjizamo abakinnyi babiri b’abanyamahanga baza basanga Umugande Ronald Ssekiganda wamaze gusinya.
Ni mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Kamena 2025 ku biro by’ikipe ku Kimihurura.
Bigendanye n’uburyo ikipe irimo yiyubaka, Chariman yemeje ko yamaze kumvikana n’umutoza uzaza gutoza iyi kipe mu mwaka w’imikino wa 2024-25 igisigaye ari ukuza agasinya, amakuru avuva ko ari Umunya-Maroc, Abdelrahim Talib.
Uretse Ssekiganda Ronald wamaze gusinya, iyi kipe ngo isigaje kwinjizamo abakinnyi babiri b’abanhamahanga ikaba yavuye ku isoko.
Chairman kandi yemeje ko bari mu baganiro na Omborenga Fitina, bishoboka ko ashobora kugaruka muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu (gusa amakuru avuga ko bamaze kumvikana azabakinira umwaka utaha).
Ikindi cyagarutsweho ni icyifuzo cy’abafana bifuje kujya kwizihiriza isabukuru y’imyaka 32 iyi kipe imaze ishinzwe ku Mulindi wa Byumba aho yashingiwe.
Avuga ko nk’ubuyobozi basanze ari icyifuzo cyiza ibyo birori bikaba bizaba tariki ya 4 Nyakanga 2025, akazaba ari umunsi wo Kwibohora.
Bigendanye n’ibikorwa by’ubucuruzi (business) ikipe ishaka kwinjiramo, bafashe umwanzuro ko n’ikirango cy’ikipe kigomba guhinduka ndetse kikaba cyanamaze kujya hanze.
APR FC yashyizwe mu 1993 ishingirwa ku Mulindi wa Byumba n’Ingabo za FPR zitwaga APR ari naryo zina yafashe. Kuva mu 1995 nibwo yatangiye gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ikaba imaze gutwara ibikombe 23 bya shampiyona n’ibikombe 14 by’Amahoro.
