Zamalek SC yo mu Misiri, yatsinze APR FC igitego 1-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League wabereye muri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ukwakira 2026.
Uyu mukino wari utegerejwe na benshi, watumye abafana ba Nyamukandagira mu kibuga kikarasa imitutu bataha bimyiza imoso ndetse icyezere cyo kwandika amateka kw’iyi kipe yo kujya mu matsinda gisigara gipimirwa ku mashyi, nyamara bari bizeye intsinzi mu rugo.
APR FC yari yiteguye neza umukino mu buryo bugaragara n’ubwo itacyuye intsinzi. Umutoza, Abderrahim Taleb, yabanje mu kibuga Hakizimana Adolphe, Madou Zon, Ishimwe Christian, Raouf Memel Dao, Djibril Cheick Ouattara, Uwiyaremye Fidali, Byiringiro Jean Gilbert, Traore Mamadou, Yussif Seidu Dauda, Nshimiyimana Yunusu na Mel William Togui.
APR FC yatangiye neza umukino yiharira umupira ndetse igerageza kwinjira mu rubuga rw’amahina no kugerageza amashoti ishaka igitego cya kare.
Ku munota wa 6, APR FC yahise igerageza uburyo bwa mbere bukomeye, aho Byiringiro Gilbert yateye ishoti mu izamu rikurwamo n’ubwugarizi bwa Zamalek, abakinnyi ba APR FC baburana penaliti ariko umusifuzi arayanga.
Ubu buryo bwakurikiwe n’ubwa Zamelek ku munota wa 7, ubwo Hakizimana Adolphe urinda izamu rya APR FC yari akoze amakosa ariko yisubiraho ashyira muri koruneri umupira wari utewe mu izamu na Oday wa Zamalek.

Mu minota 15 ya mbere, APR FC yakinaga neza ndetse abafana bagakoma amashyi. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari iri kugera ku izamu rya Zamalek ishaka gutsinda igitego ariko ikagorwa no kumena urukuta rwayo.
Ni mu gihe Zamalek na yo mu minota nk’iyo yari iri gushaka gutsinda ariko ba rutahizamu bayo bakirangaraho.
APR FC yongeye kurema uburyo bw’’igitego ku munota wa 24. Memel Dao yacenze umukinnyi wa Zamalek, atera ishoti rikomeye mu izamu rikurwamo n’umunyezamu Mahdy Mohamed Soliman. Yongeye gutera ishoti nk’iryo nanone ku wa 29 ariko byongera kwanga.

Mbere y’uko Umusifuzi w’Umunya-Camerron, Abdou Abdel Mefire, yongeraho iminota 2 ngo igice cya mbere kirangire, APR FC yahushije igitego cyari cyabazwe. Ishimwe Christian yahannye ikosa neza umupira ukubita umutambiko w’izamu, umunyezamu akoraho ujya muri koruneri.
Amakipe yagiye kuruhuka anganya 0-0, ariko ubona ko APR FC ijyanye inyota yo gutsinda igitego, yashakaga kujya mu kiruhuko icyibitseho.
Ni igice cy’iminta 45 yaranzwe no kwiharira umupira kwa APR FC, ndetse irema uburyo bwinshi ariko ikomeza kugorwa no kubona inshundura.
Muri icyo gice cya Mbere, iyi kipe yagerageje uburyo burenga 10 burimo butanu bugana mu izamu, ariko Zamalek SC itabarwa n’umunyezamu wayo.
Ku rundi ruhande, Zamalek SC yagowe no kugera ku izamu rya APR FC, uretse uburyo bumwe bwashyizwe muri koruneri na Hakizimana Adolphe.
Igice cya Kabiri cyatangiye buri wese wari muri stade ndetse n’uwari ukurikiye umukino afite amatsiko yo kureba ko APR FC igarukana imbaraga yari ifite mu gice cya mbere, ndetse ikaba yanabona igitego.
Ni ko byagenze kuko yaje isatira izamu rya Zamalek cyane ariko ntibyaze umusaruro amahirwe yabonaga. Ku munota wa 53, Kapiteni wa APR FC Djibril Ouattara yashyize umupira mu rushundura ariko umusifuzi wo ku ruhande, Elvis Guy Noupue Nguegoue, avuga ko yari yaraririye.

Umutoza wa Zamalek SC, Mohamed Gamal Abdelaziz Mahmoud Shalaby, yahise akora impinduka akura mu kibuga Hossam Elagamy na Abdalla Mohamed hajyamo Ahmed Abdelhamid na Mahmoud Roweidy.
APR FC nayo yakoze impinduka ku munota wa 60, Uwiyaremye Fidali aha umwanya Hakim Kiwanuka.
Ku munota wa 68, Zamalek SC yashoboraga kubona igitego, yirangaraho. Ahmed Abdelhamid yageze imbere y’izamu wenyine ananirwa kuriteramo arawurenza.
Umutoza wa APR FC, yongeye gukora impinduka ku munota wa 70, aho Memel Dao yahaye umwanya Amani Micheal.
APR CFC yakomeje guhusha ibitego byabazwe, nko ku munota wa 72 Hakim Kiwanuka yahawe umupira imbere y’izamu ananirwa gushyira mu rushundura, usanga Amani Michel awuhinduye Ouattara awushyira ku mutwe, asifurwa ko yaraririye.
Zamalek yahise yibonera igitego mbere y’uko umukino urangira. Cyatsinzwe na Rutahizamu Nasser Mansy Dessouky Ahmed Elsayed, nyuma yo guhagarara nabi kw’abakinnyi ba APR FC.
Umukino warangiye Zamake yegukanye intsinzi n’igitego 1-0, abafana ba APR FC bataha batishimye. Umukino wo kwishyura uzabera i Cairo mu Misiri, ku wa Gatandatu tariki 24 Ukwakira 2026.









