Ba rwiyemezamirimo b’Ababanyarwanda bakora mu by’ikoranabuhanga basabye ko amasoko ya Leta ajyanye n’uru rwego yatangira kujya abahabwa, aho guhora agenerwa ibigo by’abanyamahanga, kubera ko basanga aya mahirwe abahawe yabafasha kwiyubaka no gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.
Nibyo bagarutseho mu nama yahuje ibigo bitanga serivisi z’ikoranabuhanga, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amasoko ya Leta (RPPA), hamwe n’Urwego rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), yaberaga mu Mujyi wa Kigali, guhera ku wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2025.
Abitabiriye iyo nama bashimangiye ko hari ubushobozi buhagije mu gihugu, ariko hakiri imbogamizi zo kubona amahirwe yo guhatanira amasoko ya Leta, cyane cyane ku bigo bigitangira.
Raporo yatanzwe muri iyo nama igaragaza ko hagati ya Mutarama 2016 na Nzeri 2024, mu rwego rw’ikoranabuhanga hatanzwe amasoko 10,906 agenewe ibigo 212 bitandukanye. Muri ayo, amasoko 2,622 ajyanye n’ikoranabuhanga ni yo yatsindiwe, yose hamwe afite agaciro ka miliyari 2.729 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abakora mu by’ikoranabuhanga bavuga ko iyo amafaranga akomeza guhererekanywa mu banyagihugu, bifasha mu kongera ubushobozi bw’abikorera, guteza imbere ishoramari rishingiye ku ikoranabuhanga, no gufasha Leta kugera ku ntego zayo z’iterambere rirambye n’ihangwa ry’akazi.
Banashimangiye ko ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera bukwiye kongerwamo imbaraga, hagamijwe guha amahirwe Abanyarwanda mu kugaragaza ubumenyi bwabo muby’ikoranabuhanga mu bigo bya Leta, bityo igihugu kigere ku cyerekezo cy’iterambere rishingiye ku kubyaza amahirwe ahari umusaruro.


