sangiza abandi

Bakame wanze gusubira mu kazi ka Bugesera FC, ategerejwe muri Rayon Sports

sangiza abandi

Ndayishimiye Eric [Bakame], nta gihindutse ni we uzagirwa umutoza w’abanyezamu ba Rayon Sports yabereye kapiteni.

Bakame wari umutoza w’abanyezamu ba Bugesera FC mu mwaka w’imikino ushize, yaje guhagarikwa mbere gato y’uko iyi kipe ihura na Rayon Sports kubera kutubahiriza amabwiriza yo kujya mu mwiherero yari yashyizweho n’ubuyobozi, yahagarikanywe na Peter Otema wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi.

Uyu mukino utararangiye kubera imvururu, waje gusubirwamo ukinwa iminota 33 yari isigaye, ni nabwo bagaruye aba bagabo mu kazi, Peter Otema aragaruka ariko Bakame we aranga.

Amakuru agera ku kinyamakuru UMUNOTA ni uko Bakame wafashije Rayon Sports kugera mu matsinda ya CAF Confederations Cup 2018 ari kapiteni wa yo, ari we uzaba ari umutoza w’abanyezamu mu mwaka w’imikino utaha.

Amakuru kandi avuga ko yamaze kumvikana na Ntarindwa Aimable wakiniraga Mukura VS, Ndayishimiye Dieudonne wakiniraga APR FC ndetse n’umunyezamu w’Umunya-Mali, Drissa Kouyate.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka