sangiza abandi

Bigenda bite ngo umuntu apfe atera akabariro ?

sangiza abandi

Nkiri muto najyaga numva abana batashye ubukwe, bagenda bivugisha ngo runaka yarongoye, barajya kumva uko umusore ari bwitware mu gikorwa cy’abashakanye.

Kuva ubwo natangiye kugirira amatsiko icyo gikorwa yewe rimwe na rimwe nkumva nanjye nakumva kuri icyo cyanga abandi bandushije.

Gusa natangiye gutinya ubwo ntangiye kumva ko icyo gikorwa gitanga umunezero udasanzwe hari abagisigamo amagara.

Ejo bundi mu mwaka ushize wa 2025, umukobwa wari ugiye gusaba iby’iminsi mikuru ku musore yihebeye mu Murenge wa Kinihira, mu karere ka Ruhango, yaramusuye maze bombi bareba uko bigenza ariko bucyeye ngo umusore yatunguwe no gusanga umushyitsi we yamaze gushiramo umwuka nkuko abaturage babibwiye itangazamakuru.

Bigenda bite ngo umuntu apfe atera akabariro

Abahanga bavuga ko gukora imibonano mpuzabitsina ku muntu mukuru ari ingenzi haba ku mubiri no mu bwonko kuko bifasha kurwanya indwara y’umuvuduko w’amaraso, kongera ubudahangarwa bw’umubiri no gutuma umuntu asinzira neza.

Gukora imibonano mpuzabitsina ukagera ku ndunduro, birekura umusemburo witwa “Oxytocin” witwa umusemburo w’urukundo, utuma abantu babiri bahuriye mu gikorwa barushaho kwizerana no kugirana ubumwe.

Nyamara icyo gikorwa gikundwa n’abatari bacye hari ubwo birangira hari abakiguyemo.

Abahanga bavuga ko rimwe na rimwe umuntu ashobora gupfira mu gikorwa cyangwa nyuma y’igikowa cy’imibonano mpuzabitsina ahanini bitewe no kuba yakoresheje ibiyobyabwenge, imiti yongera akanyabugabo nk’izwi nka Viagra cyangwa yakoreshejwe ikiyobyabwenge cya Cocaine.

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza yo mu Bwongereza yitwa St George’s University, bwerekanye ko abantu bafite indwara y’umutima ari bo benshi bapfuye nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina ariko muri abo abakuze mu myaka ari bo biganje

Ubushakashatsi bwasohotse muri 2020 muri raporo ya JAMA Cardiology , bwerekana ko abantu bitabye Imana , bagendeye ku mibare bahawe n’ibitaro bya St. George’s Center for Cardiac Pathology , abazize indwara y’umutima ni 6,847 .

Ubwo bushakashatsi bwerekanye ko muri abo bitabye Imana ,abangana na 17, ni ukuvuga 0.2%, bapfuye mu gikorwa cyangwa nyuma y’isaha imwe bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Ubu bushakashatsi buvuga ko mu kigererayo cy’iyo mibare yatangajwe, abangana na 35% bari abagore.

Mu bantu 17 bapfuye nyuma yo gukora igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, abenshi bari hagati y’imyaka 38 ndetse bibiri bya gatatu ( 2/3) bari abagabo.

Abantu bakunze kugira ibibazo by’umutima, bagirwa inama yo kujya begera umuganga , akabaha inama z’uburyo bakwiye kwitwara mu gihe bari muri icyo gikorwa .

Abahanga bashimangira kandi ko ari ingenzi cyane ku bantu bakundana , kugirana ikiganiro cya nyuma y’imibonano mpuzabitsina mu cyongereza bita ‘Pillow talk’.

Muri iki kiganiro aho buri umwe aba abaza mugenzi we uko igikorwa cyagenze imibiri yanyu mwembi irekura umusemburo urema urukundo hagati yanyu witwa ‘oxytocin’ , bigatuma n’amaraso atembera neza mu mubiri.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka