sangiza abandi

Birantega mu biganiro bya Doha bihuza M23 na leta ya RDC

sangiza abandi

Leta Zunze ubumwe z’Amerika na Qatar bishaka ko ibiganiro bihuje Leta ya Congo n’umutwe wa AFC/M23 birangira vuba,nubwo hari ingingo zikomeye impande zombi byananiranye ko bumvikanaho.

Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka ni bwo ibiganiro by’imishyikirano kuri RDC na AFC/M23 byatangiye i Doha, ariko kuva byatangira intambwe zibiri zonyine n’izo zimaze guterwa.

Iya mbere ni uko AFC/M23 yakuye abarwanyi bayo mu mujyi wa Walikale no mu bice bihana imbibi n’uyu mujyi.

Indi ni uko impande zombi zumvikanye guhagarika imirwano kabone nubwo impande zihanganye zishyamiranye mu bice bitandukanye cyane cyane muri Kivu yepfo.

Mu kwezi gushize AFC/M23 yakuye intumwa zayo i Doha mu biganiro, hari nyuma y’aho Leta ya RDC yariyanze gufungura abantu 700 barimo abanyamuryango biri huriro rya AFC/M23 n’abandi bakekwaho gukorana na ryo.

Kuruyu wa kane wiki cyumweru ibi biganiro byongeye gusubukura, ariko kuri iyi nshuro Leta ya Congo yabyoherejemo abayobozi bo ku rwego rw’isumbuyeho barimo Minisitiri w’umutekano, Jacquemain Shabani, n’umuyobozi wa DGM, Roland Kashwantale.

Uyu minisitiri yagiye mu rwego rwo kugira ngo mu gihe impande zombi zaramuka zumvikanye, azahite asinya amasezerano mu izina rya Leta.

Ku ruhande rwa AFC/M23 intumwa zayo n’ubundi ziracyayobowe n’umunyamabanga wayo uhoraho, Benjamin Mbonimpa, aho ari kumwe na Rene Abandi uri mu bashinze umutwe wa M23, barimo kandi na Jean Pierre Alumba Lukamba.

Mu gihe ibiganiro byakomeza kugenda neza impande zombi zumvikanye, AFC/M23 yiteguye guhita yohereza umuyobozi mukuru wa M23 Bertrand Bisimwa kugira ngo ajye gushyira umukono ku masezerano.

Ibiganiro by’i Doha byiteguwemo ko ari byo bikemura ikibazo muzi ku makimbirane y’intambara mu burasirazuba bwa Congo.

Kubera iyo mpamvu USA ifite impungenge ko ibi biganiro biramutse bidatanze umusaruro, amasezerano u Rwanda na RDC byagiranye ubushize I Washington nta gifatika yatanga

Biri mubiri gutuma USA na Qatar bishyira igitutu ku mpande zombi kugira ngo zumvikane.

Ndetse kandi Amerika irashaka ko AFC/M23 na RDC byumvikana mbere yuko perezida w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa RDC, Felix Tshisekedi batarerekeza i Washington, aho byitezwe ko ari bo bazagirana amasezerano y’amahoro yanyuma ku ntambara iri muri RDC.

Ariko nubwo igitutu ari cyinshi, guhuza ibyifuzo bya buri ruhande ni ikintu kitoroshye namba, hakiyongeraho ikindi kibazo impande zombi zishinjanya gutegura intambara karundura.

Leta y’i Kinshasa yo ibona ibi biganiro nk’amahirwe yo kugira ngo yongere igire ububasha bwo kwigarurira ibice yambuwe birimo imijyi wa Goma nuwa Bukavu, ibyo uyu mutwe wa M23 wamaganiye kure, ahubwo icyo ishyize imbere cyane nuko yagenzura intara za Kivu zombie mu gihe cy’imyaka 8.

Ibyo na byo RDC na yo ikabyiyamira kure, ihita ivuga ko ari amayeri yo gucamo igihugu ibice(Balkanisation).

Ngayo nguko uko byifashe ku biganiro birimo kuba i Doha muri Qatar, guhuza impande zombi zikaganira ni kimwe no kuzumvikanisha n’ikindi

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka