Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yabajije amahanga umubare w’Abantu bazicwa kugira ngo babone ubwicanye leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikorera abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge n’Abatutsi bo mu bice bitandukanye byo mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Ibi Amb. Nduhungirehe yabibajije ubwo yasubizaga ku butumwa bwa Azarias Ruberwa, wabaye Visi Perezida w’iki gihugu kuva mu 2003 kugeza mu 2006, bwamagana ibitero bya Drone bya Leta ya RDC bikomeje kugabwa ku Banye-Congo cyane cyane abo mu bwoko bw’Abanyamulenge bahererye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu bice bitandukanye.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Me Ruberwa yatabarije abaturage bakomeje kwicirwa mu bitero bya Drone biri kugabwa mu bice byo mu misozi miremire muri komine ya Minembwe n’ibindi bice biyikikije.
Ruberwa yavuze ko ibitero by’ihuriro ry’ingabo za Congo, FARDC, iz’u Burundi, abarwanyi ba ba Mai-Mai, wazalendo, FDLR, ndetse n’abacancuro bakomeje kugaba ibitero ku baturage by’umwihariko Abanyamulenge byatumye benshi bahunga bakava mu byabo kandi byose bigirwamo uruhare rutaziguye n’ubutegetsi bwa Congo buyobowe na Tshisekedi.
Yakomeje avuga ko ibyo bitero bikomeje guhitana abantu benshi biganjemo abagore n’abana bato ndetse n’abandi bafite intege nke nk’abageze mu zabukuru batabasha guhunga bakiza amagara yabo.
Yasabye imiryango mpuzamahanga gukora iperereza ryimbitse vuba na bwangu kuri ibi bitero bikomeje kwibasira Abanyamulenge bo muri Kivu y’Amajyepfo.
Ruberwa yibukije ko abaturage ba Uvira na Minembwe bafite uburenganzira bungana kandi bakwiye kubahwa kimwe n’abandi. Yasabye Leta ya Congo ndetse n’imuryango mpuzamahanga kubahiriza iyo mirongo ngenderwaho nta vangura.
Yamaganye kandi leta ya Congo ikomeje kwica nkana no kutubahiriza agahenge katangajwe ku bufatanye bwa Angola, kashyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Amahanga yigize ntibindeba
Amb Nduhungirehe agendeye ku byo Me Ruberwa yari amaze kuvuga yavuze ko hasinywe amasezerano menshi ajyanye n’agahenge ariko ko nta rimwe leta ya Congo yigeze ibyubahiriza kuko yayarengagaho rugikubita akimara gusinywa ako kanya nta n’umunsi ushize.
Yabajije umubare w’amasezerano y’agahenge amaze gusinywa mu myaka ibiri ishize ariko Perezida Tshisekedi yose agahita ayica.
Yakomeje kandi abaza icyo bimariye abahuza n’ibihugu byo mu Karere gutangaza ko hasinywe amasezerano y’agahenge mu Burasirazuba bwa Congo, ariko ntihagire icyo bakora igihe ubutegetsi bwa Tshisekedi buyica kumugaragaro.
Yabajije kandi imiryango mpuzamahanga igihe bizabafata ngo bareke kurebera ibitero bya Drone bikomeje kugabwa ku Banyamulenge.
Yagize ati “ Bizafata igihe kingana iki ngo Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye, Inama y’Uburenganzira bwa Muntu ya Loni, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika n’imiryango mpuzamahanga muri rusange bahagarike gukomeza guceceka mu gihe hari ibitero by’indege n’ibya drone bigabwa buri munsi ku midugudu ituwe n’Abanyamulenge n’abandi baturage”?
Minisitiri Nduhungirehe kandi yabajije amaherezo y’agasuzuguro ka Tshisekedi ukomeje gusuzugura no gukinisha abahuza batandukanye n’Imiryango mpuzamahanga, yica amasezerano y’agahenge ku yandi, nta muntu n’umwe ushobora kubimubaza.
Yasoje yibaza kandi umubare w’Abanyamulenge n’Abatutsi bazicwa kugira ngo Isi ibone guhagarika ubwicanyi bakomeje gukorerwa cyane cyane abaherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Yagize ati “ Ni Abanyamulenge bangahe bazicwa cyangwa se ni ibintu bingana iki bizasenywa mu Burasirazuba bwa Congo abayobozi batandunaye ku Isi bakeneye kubona kugira ngo bareke kwirengagiza ibyaha bya Kinshasa no kwica amasezerano y’agahenge ndetse babone ko gukomeza kubirebera ari uguha Perezida Tshisekedi imbaraga zo gukomeza intambara no kuyongerera ubukana mu myaka myinshi iri imbere”?
Ibi byose biri kuba mu gihe ingabo za FARDC hamwe n’ihuriro rya AFC/M23 bakomeje kwitana ba mwana ku byerekeye kutubahiriza agahenge kagiye gashyirwaho mu bihe bitandundukanye, aho hari amasezerano yagiye asinywa yose agamije guhosha amakimbirane hagati y’impande zombi harimo aya Angola, Qatar, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
AFC/M23 ishinja FARDC, ifatanyije n’imitwe ya Wazalendo, FDLR, abacanshuro n’ingabo z’u Burundi, ko bakomeje kugaba ibitero ku baturage, babakorera ubwicanyi, ndetse bakabahatira kuva mu byabo, kandi ibyo byose ko ari ukwica amasezerano y’agahenge yasinyiwe i Doha na Washington.





