Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie yavuze ko atari we watanze ikirego cyatumye YouTube iha integuza Yago TV Show, asobanura ko nta nyungu abona mu kubona undi muntu abura amaramuko, nubwo rwose atishimiye ibiganiro Yago yakoze amuvugaho.
Bruce Melodie yavuze ko ikibazo cyaturutse ku ikoreshwa ry’indirimbo zo kuri album ye Colorful Generation mu biganiro bimuharabika.
Yasobanuye ko iyi album yaguzwe na kompanyi yo muri Amerika, ari na yo yahawe amakuru ajyanye n’ikoreshwa ry’ibihangano byayo.
Ati “Ni ikipe yacu nyine. Ntabwo ari njyewe wabikoze kuko nta kintu byamarira kubona umuntu atari kurya, ariko na none ntabwo nari nishimiye ibyo yari ari gukora. Ntabwo nari kugeza kuri uru rwego. Gusa na none, yabigejeje kure. Buriya n’abandi babyumva, twakiga kubaha umuryango”.
Bruce Melodie yakomeje avuga ko nubwo atishimiye ibyo Yago yakoraga, atari yifuza ko ikibazo kigera ku rwego rwo gutuma abura amaramuko.
Uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko yasabye Yago gusaba imbabazi kugira ngo ikibazo gikemuke, avuga ko ashobora kumufasha mu gihe yaba yandikiye abatanze ikirego, na we akamufasha kugera ku gisubizo.
Ati “Nabonye yinangiye. Nta n’ubwo ari njye yavugisha kugira ngo ibintu bikemuke. Yakwandikira email yamureze. Babaye bangarutseho, nanjye namufasha kugira ngo bivemo. Ariko ahisemo kutabikora, nta kundi. Bifitwe n’abantu baguze iriya album, bari no kumfasha gucuruza ibisigaye”.
Ibi Bruce Melodie yabitangaje nyuma y’uko ku wa 15 Ukwakira 2026, Yago yari yavuze ko YouTube yamuhaye integuza eshatu zijyanye n’ibirego ku biganiro yakoranye na Bruce Melodie mu bihe bitandukanye, ndetse ko yahawe iminsi umunani yo gukemura ikibazo kugira ngo umuyoboro we wa Yago TV Show udasibwa.
Yago yavuze ko nyuma yo kubona izo nteguza yahisemo gusiba ibiganiro byose yakoresheje Bruce Melodie n’ibindi byose yakoze amuvugaho. Ku wa 16 Ukwakira 2026, yongeye kugaragaza ko atiteguye gusaba imbabazi, ahubwo ko azihorera kandi yiteguye guhangana n’uyu muhanzi.









