Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Yago Pon Dat yatangaje ko shene ye ya YouTube, Yago TV Show, yahawe Strike ya gatatu nyuma y’ibirego avuga ko byatanzwe na Bruce Melodie n’ikipe ye, kuri ubu hakaba hasigaye iminsi umunani ngo isibwe burundu.
Mu butumwa yanyujije kuri X ku wa 15 Ukwakira 2026, Yago yavuze ko ibirego bishya bifitanye isano n’ibiganiro bitandukanye yagiranye na Bruce Melodie mu bihe byashize.
Yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gusiba ibiganiro byose yakoranye n’uyu muhanzi n’ibindi bimuvugaho, ariko ashimangira ko adateganya gusaba imbabazi.
Yagize ati: “Bruce Melodie n’ikipe ye bamaze kurega Yago TV Show nanone, aho noneho bifashishije ibiganiro bitandukanye twakoranye nawe mu bihe bitandukanye. Ubu tuvugana, Yago TV Show bayihaye Strike eshatu, hasigaye iminsi umunani ngo isibwe ku rubuga rwa YouTube.”
Yago yakomeje agaragaza ko nubwo ahanganye n’iki kibazo, akomeje kwizera Imana, anasaba abakunzi be gukomera.
Kuri ubu shene ya Yago TV Show ifite abarenga ibihumbi 878 bayikurikira. Isibwe byaba ari igihombo ku bikorwa bye byo gutunganya ibiganiro no kubisangiza abakunzi be.
Ntabwo ari byo gusa kuko uyu munyamakuru yaba yubikiye imbehe kuko amaze imyaka myinshi atagikorera ibindi bitangazamakuru ahubwo yarahisemo gushyira imbaraga mu bikorwa by’ubuhanzi no kwita kuri iyi shene ikurikirwa n’abatari bake.
Umubano wa Yago na Bruce Melodie wazambye muri Kanama 2025, ubwo Yago yatangiraga kunenga uyu muhanzi ku mbuga nkoranyambaga.
Nyuma y’igihe, Bruce Melodie yatangaje ko yamubabariye, nubwo batigeze bahura ngo baganire imbonankubone ku makimbirane yabo.
Mu kiganiro yagiranye n’abakunzi be kuri TikTok, Bruce Melodie yagize ati: “Sinzi ikosa nari naramukoreye. Ariko niba yarafashe umwanzuro wo gusaba imbabazi, nanjye nagombaga kumubabarira.”
Uyu mubano wongeye kuzamba nyuma y’indirimbo Bruce Melody aherutse gusohora yise Irya 4 aho uyu munyamakuru yayinenze akavuga amategeko 10 uyu muhanzi yaririmbye ashobora kuyobya abantu ndetse ayagereranya n’arwanya ay’Imana.
Mu kumusubiza Bruce Melodie yifashishije n’ubundi iyi ndirimbo agira ati: “Itegeko rya mbere ntabwo rireba inzanga; ntabwo wasaba umuntu usanzwe ari bazanga kwiga kwigira inzanga. Itegeko rya kabiri ntabwo rireba injajwa; ntabwo wasaba injajwa kugira ibanga.”









