Umuhuzabikorwa w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, Corneille Nangaa yahishuye ko umuryango mpuzamahanga wagize uruhare mu kwibira amajwi perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu mwaka wa 2018.
Ibi Nangaa yagarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Mario Nawfal, aho yavuze ko Tshisekedi uri ku butegetsi atigeze atorerwa kuba umukuru w’iki gihugu kuva mu myaka irenga itandatu ishize, kandi ko aribyo birimo kuroha RDC mu manga ikomeye.
Nangaa washyize aya makuru hanze, yabaye perezida wa komisiyo y’amatora CENI muri RDC kuva mu mwaka wa 2015 kugeza mu 2021.
Ni we watangaje ko Tshisekedi yatsinze amatora yo mu mwaka wa 2018 ku majwi 38,56%, akurikirwa na Martin Fayulu wagize 34,82%.
Muri iki kiganiro umunyamakuru Mario Nawfal yabajije Nangaa niba atari we wafashije Tshisekedi kujya ku butegetsi, nawe asubiza ko kwibira amajwi Tshisekedi byagizwemo uruhare n’inzego zitandukanye za Leta ya Congo n’umuryango mpuzamahanga.
Naanga yasobanuye ko abari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye, MONUSCO, nabo babigizemo uruhare runini mu guha Tshisekedi intsinzi.
Ati “Barabyemeye bose, kandi bavuga ko ari bwo buryo bwiza. Ni yo mpamvu navuze ko atari njyewe. Ndetse na Monusco, yabigizemo uruhare runini.”
Corneille Nangaa yahishuye ko Martin Fayulu ko ari we wari watsinze amatora y’umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2018, Fayulu nubu aracyabihamya ko ari we watsinze amatora yo muri 2018, ndetse hari ubwo yigeze gutangaza ko ari we Perezida wa RDC.