Umuhuzabikorwa w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ribarizwamo umutwe wa M23, Corneille Nangaa yatangaje ko amasezerano y’amahoro, hagati y’u Rwanda na RDC, yasinyiwe i Washington DC, muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, ari ntambwe ituzuye ariko y’ingenzi.
Ibi yabitangaje mw’ijambo yageneye Abanye-Congo, kuri uyu wa mbere, tariki ya 30 Kamena, ubwo bizihizaga umunsi w’Ubwigenge ku nshuro ya 65.
Corneille Nangaa yagize ati “Kubeshya abo mu gihugu ko nta kibazo kiri muri RDC ko ari ikibazo gusa kiri hagati ya Kigali na Kinshasa byaba ari ubushukanyi butakwihanganirwa.”
Mu gihe ku wa gatanu w’Icyumweru gishize u Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano byise aya mateka, kuko ahanini akubiye mu guhagarika intambara imaze imyaka myinshi ibera mu Burasizuba bwa RDC.
Nangaa we avuga ko ayo masezerano areba igice kimwe k’ikibazo cy’amakimbirane ari muri RDC. Yanashimiye umuhate wa Qatar na Emir wayo ugira uruhare mu biganiro bihuza Leta ya Congo na AFC/M23.
Ibiganiro bya Doha hagati ya RDC na M23 byabaye bihagaze nyuma yuko Qatar ihaye impande zombi inyandiko y’ibanze y’amasezerano y’amahoro, igasaba intumwa zari i Doha kujya kuvugana n’abakuru bazo kuri izo nyandiko mbere yuko zongera kugaruka mu biganiro.
Nangaa avuga ko ibyo AFC/M23 isaba bitahindutse, kandi ko bizagerwaho ari uko gusa hari uburyo buha umwanya abo mu gihugu kugira ngo hakemurwe impamvu muzi z’ikibazo cya RDC we ashinja ko giterwa n’ubutegetsi bubi bwa Perezida Felix Tshisekedi.
Tshisekedi na we ashinja AFC/M23 gufashwa n’u Rwanda kugerageza gushaka gucamo igihugu ibice, gusahura umutungo kamere w’iki gihugu, guteza umutekano muke no kwica abasivili. Ibyo iri huriro rya AFC/M23 rihakana ndetse kandi bigahakanwa n’u Rwanda, ahubwo rwo rugashinja RDC gukorana n’umutwe wa FDLR ururwanya.
Tshisekedi na we yagejeje ijambo ku banye-Congobanye kuri uyu munsi w’Ubwigenge ashimagiza ibihugu byagize uruhare mu masezerano igihugu cye cyasinyanye n’u Rwanda, ariko anaca amarenga ko ashaka kongera gusubizaho ubuyobozi muri Kivu kuri ubu iyobowe na AFC/M23.



