sangiza abandi

Dafroza Gauthier yasezeweho bwa nyuma i Reims 

sangiza abandi

Dafroza Mukarumongi Gauthier, waharaniye ko abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bihishe mu Bufaransa bagezwa imbere y’ubutabera, yasezeweho bwa nyuma ku wa 12 Ukwakira 2026, mu Mujyi wa Reims mu Bufaransa.

Dafroza yitabye Imana ku wa 3 Ukwakira 2026, asiga amateka akomeye mu rugamba rwo kurwanya umuco wo kudahana abagize uruhare muri Jenoside, umurimo yafatanyijemo n’umugabo we, Alain Gauthier.

Umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabereye muri Kiliziya ya Saint-André i Reims mu gitondo, hakurikiraho kumushyingura nyuma ya saa sita. Witabiriwe n’abagize umuryango we, inshuti ndetse n’abayobozi batandukanye.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura, yihanganishije umuryango wa Dafroza, agaragaza ko u Rwanda rutazibagirwa uruhare rukomeye yagize mu guharanira ubutabera bw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagejeje ku bari bitabiriye uyu muhango ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame, wihanganishije umuryango wa Dafroza, inshuti ze ndetse n’abo bakoranye mu bikorwa byo guharanira ubutabera.

Perezida Kagame yagize ati “Mu izina rya Guverinoma n’Abanyarwanda, no ku giti cyanjye, nihanganishije cyane umuryango we, inshuti ze n’abagize amahirwe yo gukorana na we. Aruhukire mu mahoro.”

Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko Dafroza azahora mu mitima y’Abanyarwanda kubera umuhate n’ubwitange yagaragaje mu rugamba rwo kugeza mu butabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Dafroza azaduhora ku mutima ku bw’umuhate udasubira inyuma yagize mu kurwanya umuco wo kudahana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu myaka irenga 30, yiyeguriye atizigama gusubiza agaciro abazize Jenoside n’abarokotse.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rushimira byimazeyo umurimo ukomeye Dafroza yakoze, agaragaza ko uzakomeza binyuze mu muryango CPCR yashinze afatanyije n’umugabo we, Alain Gauthier. Yashimangiye kandi ko ubwitange bwe ari urugero rwiza ku Banyarwanda no ku bazabakomokaho.

Dafroza yavukiye muri Perefegitura ya Butare mu 1954. Yamenyanye na Alain Gauthier ubwo yari umwarimu mu Rwanda, nyuma baza gushyingiranwa mu Bufaransa, babyarana abana batatu.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye Dafroza ari mu Bufaransa, ariko imusigira igikomere gikomeye, kuko yiciwemo abantu bagera kuri 80 bo mu muryango we.

Aya mateka yamubereye imbarutso yo kwiyemeza guharanira ubutabera ku bazize Jenoside. Mu 1996, we n’umugabo we batangiye ibikorwa byo gushakisha no gukurikirana abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside bari barahungiye mu Bufaransa.

Mu 2001, bashinze umuryango uharanira ko abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagezwa imbere y’ubutabera, uzwi nka CPCR.

Uyu muryango wakusanyaga amakuru ku bantu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside bihishe mu Bufaransa, ugashaka ibimenyetso n’ubuhamya ku byaha bakekwagaho, hanyuma ukabishyikiriza inzego z’ubutabera kugira ngo hakorwe iperereza n’ababifitiye ububasha bakurikiranwe.

Imyaka irenga 30 Dafroza na Alain bamaze muri uru rugamba yatumye baba mu bantu b’intangarugero mu guharanira ko abakekwaho ibyaha bya Jenoside batabonerwa ubuhungiro bwo kudahanwa.

Ku wa 18 Ugushyingo 2017, Perezida Paul Kagame yabambitse Impeta y’Igihango, nk’ishimwe ry’uruhare rwabo mu guteza imbere ubufatanye no guharanira ubutabera.

Dafroza Gauthier yasezeweho bwa nyuma i Reims
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa Nkulikiyimfura François yagejeje ku bitabiriye uyu muhango ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame
Perezida Kagame yashimye ubutwari bwaranze Dafroza Gauthier mu guharanira ko abagize uruhare muri Jenoside bihishe mu Bufaransa bagezwa imbere y’ubutabera

Photos:

[fluentform id="3"]