sangiza abandi

Doja Cat azataramira i Kigali muri Move Africa

sangiza abandi

Umuririmbyikazi w’Umunyamerika, Doja Cat, azataramira Abanyarwanda mu gitaramo cya Move Afrika cy’uyu mwaka wa 2026.

Iki gitaramo kizabera muri BK Arena, tariki ya 17 Werurwe 2026, nk’uko byatangajwe n’umuryango wa Global Citizen utegura Move Africa, babinyujije ku rubuga rwa X.

Bagize bati “Move Afrika yagarutse mu mwaka wayo wa gatatu, kandi uyu mwaka tuzataramira mu mujyi wa Kigali na Pretoria turi kumwe n’umuhanzi w’icyamamare mpuzamahanga watsindiye igihembo cya Grammy, Doja Cat!”

Move Africa izabera mu mujyi wa Kigali no mu mujyi wa Pretoria muri Afurika y’Epfo tariki ya 20 Werurwe 2026.

Doja Cat ni umwe mu baraperi b’abagore bamamaye ku Isi. Amazina ye nyakuri ni Amala Ratna Zandile Dlamini, yavutse tariki ya 21 Ukwakira 1995, avukira mu mujyi wa Los Angeles, California, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Avuka kuri nyina w’Umuyahudi uvanze n’Umunyamerika naho Se umubyara akaba akomoka muri Afurika y’Epfo.

Yatangiye umuziki ku myaka mike cyane aho yakuze akunda kuririmba injyana Rap ndetse no gutunganya indirimbo ibizwi nka ‘Production’. Uyu muririmbyi kandi azwi cyane kubera imyitwarire idasanzwe akunze kugaragaza mu ruhame.

Doja Cat yamenyekanye cyane mu 2014, ubwo yashyiraga hanze indirimbo ‘So high’ ndetse nyuma yaho ashyira hanze EP yise ‘Purrr’ iriho indirimbo ziri mu njyana ya hip-hop, pop, na R&B.

Uyu muraperi afite album eshanu arizo Amala (2018), Hot Pink, (2019), Planet Her (2021), Scarlet (2023), Vie (2025), ndetse yibitseho igihembo cya Grammy Award yabonye mu 2022 binyuze mu ndirimbo ‘Kiss Me More”.

Ku rundi ruhande Move Afrika ni gahunda yatangijwe na Global Citizen hagamijwe guhangana n’ubusumbane ku Isi no gutanga amahirwe y’imirimo n’ubucuruzi ku rubyiruko rw’Afurika binyuze muri ibi bitaramo ngarukamwaka.

Move Afrika ebyiri zabanje zose zabereye mu mujyi wa Kigali aho ku nshuro ya mbere hatumiwe umuraperi Kendrick Lamar, ubwo hari mu Kuboza 2023, naho ku nshuro ya kabiri hatumirwa umuhanzi mpuzamahanga John Legend.

Photos:

[fluentform id="3"]