Minisitiri w’Ubuhinzi n’Uboworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye, yasabye Afurika kubaka uburyo buhamye bwo kwihaza mu biribwa binyuze mu ishoramari, imiyoborere myiza n’ikoranabuhanga, ikagira abaturage bazira inzara, umusaruro ukaba mwinshi ndetse n’imari iturutse mu buhinzi ikiyongera.
Ibi yabigarutseho mu Ihuriro Nyafurika ry’Ubuhinzi n’Ibiribwa rya 2026 ( Africa Food Systems Forum) riri kubera i Kigali kuva ku wa 31 Kanama kugeza tariki 4 Nzeri 2026.
Iri huriro ryitabiriwe n’abasaga 5,000 baturutse mu bihugu birenga 50 bya Afurika no hanze yayo, aho bari kurebera hamwe icyafasha uyu mugabane kubaka ubudahangarwa mu bijyanye n’uruhererekane rw’ibiribwa, hibandwa ku guhanga imirimo no kubyara inyungu ku Banyafurika.
Minisitiri Ndabamenye yasabye ko Afurika iva mu biganiro ikajya mu bikorwa no mu ishoramari rifatika rigirira akamaro abahinzi, abikorera, abaturage n’ubukungu muri rusange, ibizatuma haboneka ibiryo bihagije hagacyemurwa ikibazo cy’inzara, ndetse n’ubukungu bukazamuka.
Yagize ati “Nimureke dutekereze Afurika aho nta mwana wicwa n’inzara, aho abahinzi babona umusaruro ubazamurira amafaranga binjiza, aho uburyo bwo kubona no gutanga ibiribwa bushobora guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’ibindi bibazo ku rwego mpuzamahanga.”
Yakomeje agira ati: “ Iyo Afurika irashoboka. Ariko ntibizagerwaho ku bw’amahirwe. Bizagerwaho binyuze mu miyoborere myiza, ubuyobozi, ishoramari, udushya, ubufatanye no gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje.”
Yasangije abitabiriye iri huriro ubunararaibonye bw’u Rwanda bwafasha kugera kuri ibi, aho yagaragaje ko iterambere ry’ubuhinzi mu Rwanda ryashobotse kubera imiyoborere myiza, politiki n’ingamba zihamye, ishoramari, inzego zikora neza, abahinzi, ikoranabuhanga n’ubufatanye.
Yagaragaje ko nubwo Afurika igihura n’ibibazo birimo inzara, imirire mibi, ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ishoramari ridahagije, ariko ko uyu mugabane ufite ubushobozi bwo kubikemura.
Minisitiri Ndabamenye yagaragaje ko kubaka imiyoborrere myiza cyane cyane mu rwego rw’ubuhinzi ndetse n’ishoramari rifatika ari uburyo bwiza bwafasha Afurika gukemura ibyo bibazo.
Yagize ati “ Turasaba abayobozi bacu gushyira imbaraga mu kubaka uburyo bukomeye bw’imiyoborere y’urwego rw’ibiribwa.”
Yashimangiye ko imiyoborere ihamye kandi ikora neza ari umusingi w’impinduka mu buryo urwego rw’ibiribwa rukora ikaba ariyo shingiro rya politiki n’imikoranire y’inzego, kubazwa inshingano ndetse no gushyiraho uburyo bufasha inzego zinyuranye zifite aho zihuriye n’ibiribwa gukorera hamwe zigamije kugera ku musaruro.
Minisitiri Ndabamenye yavuze ko ibi bizafasha kugera ku ntego yo kwihaza mu biribwa kw’abanyafurika, no kubaka urwego rw’ubuhinzi rufatika kandi rutanga imirimo n’amafaranga ku bahinzi, abashoramari rugateza imbere igihugu muri rusange.
Ati “Nihaboneke ibiryo, amafaranga n’imirimo.”
Kwihaza mu biribwa byari imwe mu nkingi yo kuganirwaho muri iyi nama
Abitabiriye iyi nama iri kuba ku nshuro yayo ya 20, bahujwe no kuganira ku guhindura imitekerereze n’imikorere bikava mu gushakira ibisubizo by’ibura ry’ibiribwa mu mihindagurikire y’ikirere, ahubwo hagashorwa imari mu buhinzi butanga imirimo, umusaruro n’amafaranga
Yitabiriwe n’abahagarariye za Guverinoma, abafite inshingano zifite aho zihuriye n’ubuhinzi mu buyobozi bukuru bw’Ibihugu, abashoramari muri uru rwego, abaterankunga, abahinzi, abikorera, imiryango itari iya leta, abashakashatsi n’abandi.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Uboworozi, Dr. Teleshope Ndabamenye yavuze ko kuba u Rwanda rwakiriye Ihuriro Nyafurika ry’Ubuhinzi n’Ibiribwa rya 2026 ari iby’agaciro ndetse n’amahirwe yo gusangiza abandi ubunararibonye bw’u Rwanda no kwigira ku bindi bihugu.









