Nyuma y’ibirego M23 yashinje ingabo za Congo niza SADC, ivuga ko bari inyuma y’igitero bagabweho mu Mujyi wa Goma, ihuriro ry’izo ngabo ryahakanye ibyo byose ziregwa zigaragaza ko ari ibyo kuyobya.
Ni igitero cyabaye ku wa Gatandatu mu Mujyi wa Goma gusa M23 ibasha kugisubizayo. Nyuma y’aho hari amakuru yakwirakwijwe avuga ko byakozwe na Wazalendo isanzwe ifatanya n’ingabo za Leta, FARDC na FARDC ndetse biza no kwemezwa n’umutwe wa M23 wanavuze ko bibangamira inzira y’amahoro yashyizwe n’abahuza batandukanye kimwe n’amasezerano ya SADC
Igisirikare cya Congo FARDC nacyo kivuga ko ibirindiro byacyo hafi ya Goma biri muri kilometero zirenga 300 mu majyaruguru, muri Teritwari ya Lubero. Mu burengerazuba, ingabo ziri mu birindiro byazo muri Walikale, mu gihe mu majyepfo, zifite ibirindiro mu birometero amagana uvuye i Bukavu muri teritwari za Mwenga, Uvira, Fizi na Shabunda.
FARDC yamaganye ibyo yise “ikinamico ryahimbwe” na AFC/M23 kugira ngo “bahishe ubwicanyi bukorerwa abasivili muri Goma, kuyobya abaturage no guhungabanya imihate y’amahoro ikomeje”.
Nyuma yaho ingabo za SADC na M23 bagiranye amasezerano yo gusana ikibuga cy’indege no gutaha , Leta ya Congo yatangaje ko ingabo za SADC zizava muri Congo M23 imaze kuhava ibintu bisa n’ibyahise bisubiza inyuma umugambo wari wemeranyijwe hagati ya SADC na M23.
Ibi biri kuba mu gihe hari amakuru avuga ko mu cyumweru gishize, intumwa za leta ya DRC n’iza M23 zahuriye mu biganiro bitaziguye bigamije amahoro, byabereye i Doha muri Qatar ku buhuza bw’icyo gihugu.