Minembwe habyukiye imirwano ikomeye hagati y’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa Twirwaneho ufatanyije n’uwa M23, iyi mirwano irimo kubera mu gice cya Rugezi giherereye mu majyepfo ya komine ya Minembwe.
Iyi mirwano iri kubera muri Rugezi yahereye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Gicurasi 2025.
Iyi mirwano yongeye kubura umutwe, mu gihe ku munsi w’ejo ku wa mbere, naho impande zombi ziriwe zirwanira bikomeye ku musozi wa Nyakirango no mu tundi duce tugabanya Gasiro na Rugezi.
Ku munsi w’ejo mu masaha ya mbere ya saa sita, Twirwaneho ifatanyije na M23 birukanye iri huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zirimo iza FARDC, iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR.
Ku mugoroba nabwo iri huriro ryagarukanye imbaraga, ari nabwo M23 yafashe agace kitwa kwa Sabune.
Amakuru aturuka mu Minembwe avuga ko aba barwanyi bo mu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 bakiriye imbaraga z’abasirikare bandi baturutse muri Minembwe bazanye n’ibikoresho bya gisirikare bikomeye.
Imirwano yaremereye mu gihe hari hamaze iminsi bivugwa ko Leta ya Congo yaba ishaka kwigarurira igice cya Minembwe n’ikibuga cy’indege cyayo ndetse na Mikenke.
Ni amakuru yanavuzwe ko muri iki gice cya Rugezi ko cyohererejwemo abasirikare ba Leta biganjemo abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda n’itsinda ry’abamudahusha baturutse i Kalemie mu ntara ya Tanganyika.