sangiza abandi

FARDC n’abambari bayo bahawe iminsi 7 yo kumanika amaboko muri Walungu

sangiza abandi

Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo waburiye ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhanderwa leta zihishe mu bice bitandukanye byo muri teritware ya Walungu guhita zihava vuba, bitaba ibyo zigafatwa mpiri uko zakabaye.

Teritware ya Walungu ni imwe muma teritware manini agize intara ya Kivu y’amajyepfo, kuva mu mpera z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka yakunze kuberamo imirwano ikomeye hagati y’iri huriro ry’ingabo za Congo na M23.

Gusa muri iki cyumweru imirwano yafashe indi ntera, ndetse uyu mutwe wa M23 wamaze kubohoza ibice byayo byinshi, birimo chefferie ya Luhwinja n’iya Kaziba, n’ibindi bice byo mu misozi nka Bushyenyi n’ahandi. Ubundi kandi uyu mutwe ninawo ugenzura umujyi wa Kamanyola.

Ku wa mbere w’iki cyumweru, imirwano ikomeye hagati ya M23 n’iri huriro ry’ingabo za Congo yumvikaniye mu duce tugabanya iyi teritware ya Walungu n’iya Uvira, nko mu misozi ya Rutebe, Kayange na Luzinzi no mu misozi ya Kamanyola ndetse na Katogota yo iherereye muri Uvira.

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya gisirikare n’abaturage muri M23 , Colonel Nsabimana Samuel, ubwo yaganirizaga abaturage kuruyu  wa gatanu yababwiye ko hari ingabo za FARDC na Wazalendo zihishe i Walungu, ababwira ko azihaye iminsi irindwi yo kuba zamaze gushyira imbunda zabo hasi; bitaba ibyo ingabo za M23 zikabahigisha uruhindu.

Yagize ati: “Rubyiruko rw’i Walungu, ndangira ngo mbabwire ikintu kimwe. Twe twaje nk’igisirikare cyatojwe neza. Bariya tuzabaha isomo. Tubahaye iminsi irindwi yonyine ngo babe barambitse imbunda zabo hasi, Nzimbila tuzahafata tubahonde, Shabunda tuzabakubita, Kingurube na hariya Lubira.”

Yashimangiye ibi avuga ko Wazalendo na FARDC nibatarambika imbunda zabo hasi, M23 izabahiga kandi bakazahura n’ingaruka zikomeye.

Custom comment form

Amakuru Aheruka