Kuri uyu wa 1 Ukwakira 2025, Umuryango FPR Inkotanyi wifurije Abanyarwanda umunsi mwiza wo gukunda Igihugu, ubasaba kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Umuryango FPR Inkotanyi ubinyujije kuri X, wavuze ko uyu munsi ukwiye kuba umwanya wo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu kandi no gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Yagize iti “Uyu munsi utubere umwanya mwiza wo kuzirikana uruhare rwacu mu iterambere ry’Igihugu cyacu, turushaho gusigasira ubumwe bwacu, kubumbatira umutekano no kurinda ibyagezweho.”
Tariki ya 1 Ukwkira 1990, ni itariki y’amateka ku Banyarwanda, kuko yabaye imbarutso yo kubohora igihugu. Kuri iyo tariki, ingabo za RPA zari zishamikiye kuri FPR-Inkotanyi, zatangiye urugamba rwo kubohora igihugu ubwo isasu rya mbere ryaturikiraga i Kagitumba ku mupaka w’u Rwanda na Uganda.
Ni isasu ryari rirashwe n’ingabo za RPA, nk’ikimenyetso cyo gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda, urwo rugamba ruba n’impurirane y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni urugendo rurerure rwakozwe kugira ngo Igihugu kibohorwe, aho FPR-Inkotanyi nk’umuryango ndetse na RPA Inkotanyi nk’umutwe w’ingabo, izo nzego zombi zatangije urwo rugamba kugeza rushojwe mu 1994.







