Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba(EAC) nuw’Afurika y’Amajyepfo (SADC), bahuriye mu nama y’abahuza bashyizweho mu gushaka igisubizo kirambye ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi nama yabaye ku wa gatanu, tariki ya 1 Kanama 2025, iyobowe na perezida wa Kenya, ari na we uyoboye EAC, William Ruto na mugenzi we wa Zimbabwe na we uyoboye SADC, Emmerson Mnangagwa.
Amakuru aturuka ku mpande zombi avuga ko ibiganiro byabo byibanze cyane kukureba intambwe imaze guterwa n’inzira ikwiye gukomeza gukurikizwa mu gushaka amahoro arambye Uburasirazuba bwa RDC.
Amakuru akomeza avuga ko iyi nama yitabiriwe kandi n’abandi bayobozi bakuru batandukanye barimo Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Mahmoud Ali Youssouf.
Abandi bayitabiriye ni abahuza mu kibazo cya RDC, barimo abahoze ari abakuru b’ibihugu barimo Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya, Catherine Samba-Panza wayoboye Central African Republic, Sahle-Work Zewde wayoboye Ethiopia, Mokweetsi Eric Kabetswe Masisi wayoboye Botswana, na Olusugun Obasanjo wabaye perezida wa Nigeria, we wayitabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Hafashwe umwanzuro w’uko inteko y’abahuza batanu bashyizweho na EAC-SADC yinjiramo umuhuza wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Faure Essozimna Gnassingbé, bikazamenyeshwa AU n’abakuru b’ibihugu bazahurira mu nama idasanzwe izakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga mu minsi irindwi iri imbere.
Perezida Ruto, Mnangagwa n’abandi bitabiriye iyi nama basabye ko ubunyamabanga tekiniki bwa Komisiyo ya AU, ubwa EAC n’ubwa SADC buhuzwa, bukaba ‘Ubunyamabanga buhuriweho’ buzayoborerwa na Komisiyo ya AU, i Addis Abeba muri Ethiopia.
Basabye ko inyandiko zigenga imikorere y’umuhuza wa AU n’abashyizweho na EAC-SADC zahuzwa, bikazemezwa n’inama y’abakuru b’ibihugu iteganyijwe mu cyumweru gitaha, hifashishijwe ikoranabuhanga.
Abitabiriye iyi nama bagaragaje ko kugira ngo Uburasirazuba bwa RDC bufashwe kugera ku mahoro n’umutekano, hakwiye gushakwa ubushobozi burimo ubwo mu rwego rw’ubutabazi, iyi gahunda ikazayoborwa na Komisiyo ya AU.
Iyi nama ikaba ibaye hashize iminsi mike hasinywe amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC, yasinyiwe i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, tariki ya 27 Kamena 2025.
Uretse aya masezerano tariki ya 19 Nyakanga 2025, RDC na AFC/M23 bashyize umukono ku nyandiko y’amahame ngenderwaho, akubiyemo ibyo impande zombi zifuza kuganiraho mu gushaka igisubizo kirambye.




