sangiza abandi

Gakenke: Batanu bafatanwe ibiro 10 by’urumogi 

sangiza abandi

Mu rukerera rwo kuri uyu wa kane tariki ya 22 Ukwakira 2026, Polisi ikorera mu karere ka Gakenke yafashe abagabo batanu bo mu murenge wa Kamubuga, akagari ka Rukore, umudugudu wa Kabutwa, bahuriye ku mugambi wo gukwirakwiza ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi na Kanyanga aho bafatanywe ibiro 10 by’urumogi.

Aba bagabo bafashwe ku makuru yatanzwe n’abaturage, bavuga ko basanzwe bakorana mu gusangira amakuru, gushaka isoko ry’ibiyobyabwenge no kubishakira inzira biva mu bihugu bituranyi kugira ngo bibagereho nta nkomyi. 

Abafashwe kandi bakekwagaho no kugira uruhare mu gukwirakwiza Kanyanga aho batatu muri bo bafashwe bamaze kuzimena nyuma y’uko bari bamenye ko barimo gushakishwa kugira ngo basibanganye ibimenyetso, undi akayisanganwa mu icupa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, avuga ko nta muntu ukwiye kureberera abagira uruhare mu biyobyabwenge kuko byangiza sosiyete nyarwanda.

Ati “Ibiyobyabwenge bigira ingaruka haba k’ubikwirakwiza, ubikoresha n’imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange bityo nta muntu ukwiye kubiha icyuho, tubyamagane.” 

Yibukije abaturage ko bafite uruhare runini mu kurwanya ibigira uruhare mu kubahungabanyiriza umutekano birimo n’ibiyobyabwenge, batanga amakuru y’ababigiramo uruhare kugira ngo bafatwe bityo ntibakomeza kwangiza abaturarwanda. 

Yakomeje agira ati “Iyo umutekano uhungabanye, umuturage niwe bigiraho ingaruka cyane bityo akwiye kumva ako afite inshingano zo gufatanya n’inzego zibishinzwe kurwanya uwo ariwe wese wawuhungabanya.”

Abafashwe uko ari 5 bafungiye kuri station ya Polisi ya Gakenke kugira ngo bakurikiranwe uko amategeko abiteganya.

Urumogi ruri mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye aho uhamije n’urukiko icyaha cyo kurutunda, kurukwirakwiza no kurucuruza ashobora guhanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga arenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw.

Photos:

[fluentform id="3"]