sangiza abandi

Brig Gen Amuli Civiri yasimbuye Brig Gen Gasita washinjwe na Wazalendo kuba Umunyarwanda

sangiza abandi

Brig Gen Amuli Civiri yagizwe umuyobozi wa Gisirikare muri Kivu y’Amajyepfo, asimbuye Brig Gen Olivier Gasita.

Brig Gen Amuli Civiri yahawe inshingano zo kuyobora agace ka FARDC ka 33, asimbuye Brig Gen Olivier Gasita, wanzwe na Wazalendo i Uvira ahari icyicaro gikuru cyaka Karere.

Wazalendo yari yanze Brig Gen Olivier Gasita imushinja kugambanira umujyi wa Bukavu no kuba yaba ari Umunyarwanda.

Kuri wa Gatatu tariki ya 21 Ukwakira 2025, nibwo Brig Gen Amuli Civiri yahise atangira imirimo, ni mu gihe mu byumweru bibiri bishize Brig Gen Gasita yerekeje i Kinshasa ku murwa mukuru.

Gen Amuri afite inshingano zo kugenzura ibikorwa bya gisirikare muri iyi ntara ya Kivu y’Amajyepfo kandi akagenzura n’ubutasi muri aka gace.

Bivugwa ko uyu musirikare yahoze mu nyeshyamba za RCD-Goma mbere yuko uyu mutwe warwanyaga ubutegetsi bw’icyo gihe winjira muri Leta, kimwe nindi mitwe yose yaburwanyaga, hakaba hari nyuma y’ibiganiro bya Sun City muri Afurika y’Epfo.

Brig Gen Amuli Civiri yoherejwe Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu gihe amakuru amwe avuga ko FARDC iri guhungishiriza ibikoresho bikomeye i Bujumbura mu Burundi.

Ni mu gihe umutwe wa M23 uheruka kwerura utangaza ko ugiye gufata umujyi wa Uvira uherereye mu ntera ngufi n’umujyi wa Bujumbura.

Aya makuru yatangajwe n’umugaba mukuru w’Ingabo z’umutwe wa AFC/M23, Gen Sultan Makenga, mu butumwa yageneye abaturage ba Kamanyola ubwo Guverineri w’Intara ya Kivu y’mAajyepfo washyizweho na AFC/M23 yabasuraga mu byumweru bibiri bishize.

Gusa, ibyo guhungisha intwaro, FARDC muri Uvira yarabihakanye, mu kiganiro umuvugizi wacyo yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa kabiri, aho yasobanuye ko bahagaze neza, mu rwego rwo kurinda uyu mujyi, anagaragaza kandi ko n’abatanga ayo makuru ntaho baba bashingiye kugira ngo bayashyire hanze.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka