sangiza abandi

Gen (Rtd) Ibingira yavuze ibigwi byaranzwe Lt Gen Kabandana watabarutse

sangiza abandi

Gen (Rtd) Ibingira Fred yavuze ibigwi byaranze ubuzima bwa Lt Gen Kabandana Innocent uherutse kwitaba Imana, asaba umuryango we kuzagumana icyizere n’icyubahiro yari yaragiriwe na Perezida w’Igihugu, Paul Kagame.

Amakuru y’urupfu rwa Lt Gen Kabandana yamenyekanye ku Cyumweru, tariki ya 7 Nzeri 2025, aho yazize uburwayi, aguye mu gihugu cya Turukiya aho yari yaragiye kwivuriza.

Mu ijambo rya Gen (Rtd) Ibingira, mu mugoroba wo kwizihiza ubuzima bwa Lt Gen Kabandana, yasobanuye impamvu yabateye, kwinjira mu gisirikare cy’u Rwanda, RDF, mu myaka 35 ishize.

Ati” Uyu mwuga tujya kuwutangira ariwo Kabandana yagiyemo ari umwana, si umwuga twahisemo gukora, uyu wari umuhamagaro wacu, kugirango abantu babone amahoro, igihugu kiboneke kandi ntacyo tubikeneyemo.”

Yakomeje ashimira Lt Gen Kabandana avuga ko ibyo yagombaga gukora mu buto bwe byose yabikoze.

Ati” Iyo urebye iki gihugu ubwiza gifite, abakirimo, urubyiruko dufite, ibintu bikirimo byose byiza ni ubwo buto bwacu twakoresheje.”

Yakomeje agira ati” Njye Kabandana nabanye nawe imyaka 35 mu gisirikare, niba hari abantu barashwe kenshi, Kabandana arimo, urupfu rero aho rubera imbwa [….] ntabwo rwakabaye rufata Kabandana, umugaba mukuru w’ingabo ari hano, afite ingabo ayoboye, Umugaba w’Ikirenga uzigaba ahari, izo ngabo zakabaye zigabwa zikarwana n’urupfu ntirutware Kabandana.”

Yakomeje avuga ko yibuka cyane Lt Gen Kabandana mu 1990, ubwo barwanaga urugamba ahitwa Nkana, mu Murenge wa Kiyombe, ubu ni mu Karere ka Nyagatare, avuga ko ariho hantu ha mbere Lt Gen Kabandana yakomerekeye, ubwo barwanaga n’umwanzi.

Ati” Nibyo nenda kubabwira ko umuntu apfira umunsi umwe, uwo munsi Kabandana yagombaga gupfa kandi abandi basirikare bahaguye bari benshi, ariko Kabandana yarakomeretse bisanzwe arakira.”

Gen Ibingira yatanze ubuhamya bw’ahandi hantu hatatu Lt Gen Kabandana yakomerekeye bikomeye ariko akongera agakira agakomeza akazi ko gukorera igihugu, harimo mu ntambara zaberaga i Ruhengeri, mu 1991, ari naho yaboneye iranka ya mbere ya Kaporare.

Yakomeje avuga ko babanye no mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari naho nabwo yarokotse igitero gikomeye cya Mine zaterwaga imodoka, bikozwe n’interahamwe, ndetse icyo gihe abo yari avuye gutabara bose bahasiga ubuzima.

Ati” Mine ni ikintu kitarokokwa, yagukubise iba yagukubise, iyo unayirokotse itakumugaje burundu, urasara, Kabanda ntiyishwe na mine, abaho, izi ntambara zose Kabandana yarazirwanye, ejo bundi ajya kurwana n’ibyihebe mu mahanga ntiyapfa, abaho. Azize uburwayi.”

Yakomeje ashimira Imana yahaye Lt Gen Kabandana gushaka ndetse akaba asize abana.

Ati” Kabandana ntabwo ashobora kuzazima kuko asize abana, Kabandana ntabwo ashobora kuzazima kuko asize RDF irahari, Kabandana ntabwo ashobora kuzazima asize igihugu yarwaniriye kirahari yewe n’amahanga aramwibuka.”

Yasabye umuryango we kujya uhorana icyizere n’icyubahiro gituruka ku kuba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Kagame yaragiriye icyizere Lt Gen Kabandana.

Ati ” Ntacyo muzaba muri iki gihugu.”

Gen Kabandana yinjiye mu Ngabo z’u Rwanda mu 1990, aza kuba umwe mu bagize uruhare mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yanabaye umuyobozi ushinzwe ubufatanye mu bya gisirikare muri ambasade y’u Rwanda i Washington’s DC.

Mu zindi nshingano kandi yabaye Umuyobozi w’amasomo ku Ishuri rya Gisirikare rya Gako aba n’Umuyobozi wungirije w’Ingabo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, UNMISS.

Yanabaye umuyobozi muri RDF ushinzwe ibikoresho, Umuyobozi w’ishuri rya gisirikare, Rwanda Peace Academy, ndetse n’Umuyobozi wa ‘special forces’.

Lt Gen Innocent Kabandana yanabaye umuyobozi w’ibikorwa by’inzego z’umutekano zoherejwe kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, muri Mozambique, ndetse ubwo yari mu mirimo muri Mozambique, yagize uruhare mu kwirukana ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado, byari byarayogoje igihugu.

Photos:

[fluentform id="3"]