sangiza abandi

Gen (Rtd) Kabarebe yakiriye impapuro z’ugiye guhagararira Denmark mu Rwanda

sangiza abandi

Umunyamabanga wa Leta muri MINAFFET, Gen (Rtd) James Kabarebe, yakiriye kopi z’impapuro zemerera Casper Stenger Jensen, guhagararira Denmark mu Rwanda, akazaba afite icyicaro i Kigali.

Tariki ya 1 Kanama 2025 ni bwo iki gihugu cyafunguye ambasade yacyo mu Rwanda.

U Rwanda na Denmark bisanzwe ari ibihugu by’inshuti ndetse ibihugu byombi byagiranye amasezerano.

Bisanzwe bifitanye amasezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye arimo ayibanda ku guteza imbere ubufatanye mu ngeri zirimo politiki no kwita ku bibazo by’impunzi.

Muri Nyakanga umwaka ushize, U Rwanda na Denmark byasinye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere no kubungabunga ibidukikije

Iki gihugu kandi gisanzwe cyohereza mu Rwanda bamwe mu bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bagihungiyemo nk’aho mu 2014 cyohereje Dushimiyimana Emmanuel ndetse na Wenceslas Twagirayezu woherejwe muri 2018

Photos:

[fluentform id="3"]