sangiza abandi

Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Gen Maj Somo Kakule yashyizeho abajyanama 9

sangiza abandi

Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ku ruhande rwa Leta, General Major Somo Kakule Evariste, yashyizeho amategeko mashya agamije kuvugurura imikorere n’imiterere y’inzego z’ubuyobozi anashyiraho abajyanama icyenda bo kumufasha iyi ntara yigaruriwe na M23 igice kinini.

Ibi byemezo byafashwe ku wa gatatu, tariki ya 7 Gicurasi 2025, mu gihe umutekano muke ukomeje kugaragara muri Goma, ubu iri mu maboko ya M23 n’abafatanyabikorwa bayo bo mu Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC.

Mu byemezo by’ingenzi byafashwe harimo isimburwa ry’abayobozi bakuru Colonel Nkulu Mukunkwe Simon yasimbuye General de brigade Dany Yangba, mu gihe Madamu Kazabe Espérance yasimbuye Jean Ruyange.

Abandi bayobozi nka Kisa Kalobera, David Kamuha, na Prisca Kamala basigaye mu myanya yabo, ariko inshingano zabo zahinduwe.

Somo Kakule, kandi yashyizeho abajyanama icyenda bo kumugira inama, ndetse n’abungiriza batanu bafasha abashinzwe gukurikirana imikorere y’inzego mu nshingano nshya bahawe.

Iri vugurura rigamije gukomeza imikorere ya Leta mu buryo buhoraho, n’ubwo hari ibihe bidasanzwe Intara irimo kubera intambara.

Guhera ku ya 1 Gashyantare, inzego zose za Leta z’Intara ya Kivu y’amajyaruguru zimuriwe by’agateganyo i Beni, kubera ko uyu murwa Mukuru w’Intara wigaruriwe na  M23.

Iri vugurura ry’Ubuyobozi, hamwe n’icyemezo cyo kwimura icyicaro cya Leta, bigaragaza ubushake bwa Guverineri bwo gukomeza kuyobora Kivu y’Amajyaruguru, n’ubwo kugeza ubu M23/AFC ariyo ihari ndetse yatangiye n’ibikorwa by’iterambere birimo no gukora imihanda.

Ku rundi ruhande hagaragaye amakuru y’uko abarwanyi b’umutwe wa M23 barimo kurwana bazamuka bagana ku mupaka wa Kasindi, ibintu bitera inkeke ubu buyobozi bwa leta ya RDC kuko ifashe Beni

Custom comment form

Amakuru Aheruka