sangiza abandi

Goma: Joseph Kabila yahuye n’abatware gakondo abizeza impinduka muri RDC

sangiza abandi

Joseph Kabila wahoze ari perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahuye n’abayobozi b’imiryango gakondo mu mujyi wa Goma, bamusaba kubafasha kubera  ubunararibonye bwe, nawe ababwira ko afite ubushake bwo gusubiza iki gihugu ku murongo vuba bidatinze.

Ku wa gatanu tariki ya 30 Gicurasi 2025, nibwo Joseph Kabila yabonanye n’abayobozi gakondo barimo Umwami Butsitsi Isaac Kahembe IV n’abandi, akaba ari nyuma y’uko ku wa kane yari yahuye n’abayobozi ba madini n’amatorero.

Abinyujije rubuga rwa X, Joseph Kabila yagize ati” Uyu munsi i Goma, nahuye n’abayobozi b’amatsinda gakondo bo muri Kivu y’amajyaruguru. Barifuza ubunararibonye bwanjye kugira ngo haboneke amahoro n’ituze ndetse n’iterambere.”

Joseph Kabila akomeje guhura n’amatsinda y’ingeri zitandukanye mu rwego rwo gukomeza kumva ibitekerezo byabo, hagamijwe kurebera hamwe uko iki gihugu yahoze ayoboye kiri mu bibazo bikomeye by’intambara ahanini mu Burasizuba bishakirwe umuti urambye.

Kabila ashinja ubutegetsi bwa Tshisekedi wamusimbuye kuri uwo mwanya, intege nke no kutagira ubushobozi.

Yagaragarije aba bayobozi bo mu miryango gakondo ko ibyo bifuza bigiye kubonerwa umuti, birimo itahuka ry’abanyekongo bakuwe mu byabo, kongera imbaraga mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, kurandura ruswa n’ubutegetsi bw’igitugu, ndetse n’ibibazo biri mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro biteza umutekano muke.

Kuri uyu wa gatanu kandi yahuye n’abanyapolitiki batandukanye, barimo umuhuza bikorwa w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, Corneille Nangaa na Perezida wa M23 Bertrand Bisimwa.

Biteganyijwe ko Kabila azakomeza kugirana ibiganiro n’amatsinda atandukanye, arimo imiryango itari iya Leta, ndetse n’urubyiruko, kugira ngo abone aho ahera atanga umusanzu muri iki gihugu.

Custom comment form

Amakuru Aheruka