sangiza abandi

Gukora siporo zikomeye mbere yo kuryama bitera ibibazo by’umutima

sangiza abandi

Nubwo siporo ari ingenzi mu kubungabunga ubuzima bw’umuntu ariko ubushakashatsi bwerekana ko igihe ikorerwa gishobora kugira uruhare runini ku mikorere y’umutima n’ireme ry’ibitotsi. 

Ubushakashatsi bagaragaje ko gukora siporo zikomeye mu masaha ane mbere yo kujya kuryama bishobora gutuma umuntu adasinzira neza, umutima ukarara utera cyane ndetse akabyukana umunaniro.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 14,689 bo mu bihugu bitandukanye bakurikiranwe mu gihe cy’umwaka umwe. Muri icyo gihe, buri muntu yakoze siporo inshuro 123, bituma abashakashatsi babona amakuru ahagije yo kugereranya uko siporo n’imbaraga zayikoreshejwemo bigira ingaruka ku bitotsi.

Abashakashatsi basanze iyo siporo irangiye nibura amasaha atandatu mbere yo kuryama, nta ngaruka zikomeye bigira ku bitotsi by’umuntu.

Bwagaragaje ko abantu bakoze siporo zikomeye hakiri kare ku manywa cyangwa nimugoroba mbere y’amasaha menshi ngo bajue kuryama bagiye basinzira neza kandi bakamara igihe kinini basinziriye kurusha ku minsi batakoze siporo.

Icyakora, uko siporo yegera igihe cyo kuryama ni ko ingaruka ziyongera. Iyo umuntu arangije gukora siporo zikomeye amasaha abiri mbere yo kuryama, umuntu ashobora gutinda gusinzira ho iminota 36 ugereranyije n’uwakoze siporo yoroheje. 

Ni mu gihe kandi iyo zirangiye munsi y’amasaha abiri gutinda gusinzira bishobora kugera ku minota 80, bingana n’isaha irenga atarabona ibitotsi.Ubushakashatsi bwanagaragaje ko siporo zikomeye zikorwa umuntu yenda kujya kuryama bigabanya igihe umuntu amara asinziriye.

Bwerekana ko iyo irangiye amasaha abiri mbere yo kuryama, igihe cyo gusinzira kigabanukaho 5.4%, bingana n’iminota 22.2. Iyo irangiye amasaha abiri nyuma y’igihe cyo kuryama, icyo gihe kigabanukaho 13.9%, ni ukuvuga ko ukanguka mbere y’igihe ho hafi iminota 43.

Si igihe cyo gusinzira gusa kigira ikibazo. N’ireme ry’ibitotsi riragabanuka. Abakoze siporo ikomeye hafi y’igihe cyo kuryama bagaragaje ko ireme ry’ibitotsi ryagabanutse ku kigero cya 5.6% ugereranyije n’abakoze siporo yoroheje.

Abashakashatsi bavuga ko ibi biterwa n’uko siporo ikomeye ikomeza kuzamura ibikorwa by’umutima n’imyakura ishinzwe gukomeza umubiri uba uri gukora cyane (sympathetic nervous system), mu gihe nijoro umubiri uba ugomba kuba winjiye mu rwego rwo kuruhuka (parasympathetic nervous system). Ibyo bituma umutima utinda kugabanya umuvuduko, umubiri ugakomeza kuba maso kandi gusinzira bikagorana.

Nubwo bimeze bityo, ubushakashatsi ntibuvuga ko abantu bakwiye guhagarika siporo. Ahubwo busaba ko siporo zisaba imbaraga nyinshi, nko kwiruka cyane, imyitozo yo guterura ibiremereye cyangwa imyitozo ya HIIT, byaba byiza bikozwe nibura amasaha atandatu mbere yo kuryama. 

Ku bantu babura umwanya wo gukora siporo ku manywa, imyitozo yoroheje nko kugenda n’amaguru, yoga cyangwa kurambura imitsi mu masaha ya nimugoroba ishobora kuba amahitamo meza atabangamira ibitotsi.

Gukora siporo zikomeye mbere yo kuryama bitera ibibazo by’umutima

Photos:

[fluentform id="3"]