Guverineri wa Kivu y’amajyepfo, Jacques Perusi yagarutse mu mujyi wa Uvira nyuma y’amezi atatu yarahungiye i Kinshasa, yizeza abaturage ko Leta ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo igiye kwisubiza ibice byose bambuwe n’umutwe wa AFC/M23.
Mu ijambo rye ko intambara zirangiye ibintu bigiye gusubira nk’uko byahoze, kandi abakoze ibyaha bagiye guhanwa.
Ati “Intambara zirararangiye. Perezida Felix Tshisekedi yansabye kuzababwira ibi ningera hano, nahageze. Tugiye gusubira nk’uko ibintu byahoze mbere. Kandi ubutabera bugiye gukora, uwibye, uwishe n’uwakoze ihohotera azabibazwa.”
Yakomeje abwira abaturage ko intambara igiye kurangira abasaba kuba umwe bagashyigikira ingabo zabo FARDC bakanafasha Perezida Tshisekedi kuyobora igihugu.
“Kubera ko intambara zirangiye, ndabasaba kuba umwe, waba uri Umushi, Umubembe, Umupfulero, cyangwa ube uri umukongomani wahe na he? Dusenyere ku mugozi umwe, mu rwego rwo kugira ngo dushigikire ingabo zacu za FARDC, maze turusheho gufasha Tshisekedi kuyobora iki gihugu cyacu.”
Yijeje abaturage ko ibice byose umutwe wa M23 wigaruriye, Leta ya Kinshasa izongera kubisubirana, avugamo Bunagana n’ahandi, bityo abasaba gushyigikira ubutegetsi buriho.
Umujyi wa Uvira Guverineri Jacques Perusi yajemo wimuriwemo ibiro bikuru by’intara ya kivu yepfo ku ruhande rwa Leta, imirwano yo kuwafata irarimbanyije, aho imitwe ya M23 n’uwa Twirwaneho bisa yamaze kuwugota, kuko abarwanyi bayo bari ku misozi ya Fizi, Uvira no muri Walungu na Mwenga.