Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ishinzwe Uburezi, Ikoranabuhanga, Siporo n’Umuco, yagaragarije Minisiteri y’Uburezi impungenge itewe n’ibibazo by’ibura ry’ibitabo mu mashuri ndetse n’ibya za mudasobwa zahawe ibigo by’amashuri ariko zikaba zitagikora.
Babigaragaje mu biganiro byahuje Abadepite bagize iyi Komisiyo ndetse na Minisiteri y’uburezi, ku wa Kabiri tariki 20 Ukwakira 2026.
Izi mpungenge, Abadepite bazishingiye ku busesenguzi bwakorewe raporo z’imyaka itatu z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) n’Urushinzwe guteza Imbere Imyuga n’Ubumenyi Ngiro (RTB).
Raporo iheruka yakorewe umwaka w’ingengo y’imari wa 2024/25 warangiye ku wa 30 Kamena 2025, yagaragaje ko hakiri icyuho gikomeye ku mikoreshereze y’ibitabo Leta iba yatanze mu mashuri, kuko bikoreshwa ku kigero kiri hasi cyane ibishobora guhungabanya ireme ry’uburezi.
Iyo raporo yagaragaje ko mu igenzura ryakozwe mu bigo 43 byatoranyijwe, basanze abanyeshuri 29% mu biga mu mashuri abanza na 49% bo mu yisumbuye ari bo gusa babasha kubona ibitabo, nyamara biba byatanzwe ku buryo buhagije.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, yagaragaje ko kuva mu 2022 kugeza mu 2025, Leta yatanze ibitabo bisaga miliyoni 3 mu mashuri abanza n’ayisumbuye, ariko bikaba bidakoreshwa uko bikwiye.
Iyi raporo kandi yagaragaje ko Leta itanga ibitabo byinshi biba byanatwaye akayabo, ariko amashuri ntabigeze ku banyeshuri uko bikwiye.
Hagati ya Werurwe na Kanama 2025, hakiriwe ibitabo bisaga miliyoni 1 by’amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, bifite agaciro k’asaga miliyari 1,4 Frw.
Mu igenzura ryakozwe muri Mata 2026, byagaragaye ko ibi bitabo byari bikiri mu bubiko bitarahabwa amashuri.
61% byabyo, byari bimaze gukererwa mu bubiko amezi umunani, naho 39% byari bimaze gukererwa igihe kirenga umwaka.
Ibi Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe Uburezi, Ikoranabuhanga, Siporo n’Umuco babibona nk’ikibazo gikomeye ku myigire y’abanyeshuri bikaba byadindiza ireme ry’uburezi Igihugu cyifuza kugeraho.
Depite Mukandekezi Francois yagaragaje ko hari aho usanga abarenga 280 basangira igitabo kimwe ahandi ugasanga ari 8, bityo akabibona nk’ikinyuranyo gituma yibaza uko biba byasaranganyijwe
Yagize ati “Umuntu yakwibaza ibyo mushingiraho musaranganya ibi bitabo mu mashuri.”
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko hari ingamba zafashwe kugira ngo iki kibazo gishakirwe igisubizo.
Ikibazo cya mudasobwa ziri mu mashuri zidakora na cyo cyagarutsweho

Indi ngingo yafashe umwanya munini muri ibi biganiro ni ikibazo cya mudasobwa zahawe abanyeshuri muri gahunda ya ‘One Laptop Per Child’ hamwe n’izahawe ibigo by’amashuri muri gahunda ya smart classrooms.
Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko kugeza ubu hari mudasobwa zisaga ibihumbi 120 mu bigo by’amashuri 1,478 mu byumba by’ikoranabuhanga hirya no hino mu gihugu ndetse n’izindi zisanga ibihumbi 200 zari zaratanzwe ku ikubitiro muri gahunda ya mudasobwa kuri buri munyeshuri zo mu bwoko bwa exo.
Abadepite bagize Komisiyo bagaragaza ko kudakoresha neza izi mudasobwa bituma hari abanyeshuri barangiza amashuri nta bumenyi buhagije bafite ku ikoranabuhanga.
Izi mudasoma zatanzwe mu myaka y’amashuri mu bihe bitandukanye, zimwe muri zo zaribwe, mu gihe izindi zamaze gupfa ku buryo zitagitanga umusaruro.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yasobanuye ko hari ingamba zafashwe n’iyi Minisiteri, ibigo biyishamikiyeho hamwe n’abafatanyabikorwa bayo kugirango mudasobwa zipfa zijye zisanzwa bidatinze
Yagize ati “REB yashyizemo amabwirriza yerekana uburyo ibi bizajya bikorwa kugirango mudasobwa zifite ibibazo zishobore gusanzwa no gusubizwa ku mashuri mu buryo bwihuse.
Yavuze kandi ko hashyizweho ub uryo zizajya zegerezwa uturere bikazafasha kwihutisha iryo sana ryazo.









