sangiza abandi

Hashyizweho abayobozi, hatangwa imbabazi ku mpfungwa: Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri

sangiza abandi

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 18 Ukwakira 2024, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri, yabereye muri Village Urugwiro.

Muri iyi nama ya kabiri ibaye nyuma y’uko hashyizweho guverinoma muri manda nshya, hemejwe ishyirwa mu myanya ry’abayobozi batandukanye barimo Aurore Mimosa Munyangaju wahoze ari Minisitiri wa Siporo wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Luxembourg.

Ulrich Kayinamura yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Agaciro Development Fund, Eng Patricie Uwase wabaye umunyamabanga wa Leta muri MINIFRA, yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Cooperation Initiative naho Ruberwa Bonaventure yagizwe Umushinjacyaha Mukuru Wungirije.

Iyi nama yemeje abahagarariye ibihugu by’Amahanga mu Rwanda barimo Vyacheslav Yatsiuk akaba ari Ambasaderi wa Ukraine mu Rwanda afite icyicaro i Kigali. Madamu Lydie Hakizimana ahagarariye inyungu za Repubulika ya Latvia mu Rwanda. Hassan Adan Hassan ahagarariye inyungu za Repubulika ya Djibouti mu Rwanda.

Muri iyi nama hemejwe iteka rya Perezida ritanga imbabazi ku bantu 32 bakatiwe n’inkiko naho iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ku bantu 2,017 bakatiwe n’inkiko.

Inama y’Abaminisitiri yagenzuye uko icyorezo cya Marburg gihaze mu Rwanda, yagejejweho ingamba zafashwe mu kurwanya iki cyorezo, yihanganisha ababuze ababo bahitanywe nacyo, ndetse yishimira intambwe yatewe mu guhanga nacyo by’umwihariko umurava n’ubwitanjye by’abaganga n’abakora mu buvuzi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]