Umuryango wa Human Rights Watch wamaganye igisirikare cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, FARDC n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zarebereye ubwicanyi buheruka gukorerwa abaturage mu Ntara ya Ituri bukozwe n’Umutwe w’Iterabwoba wa ADF.
Mu cyumweru gishize abasivili barenga 40, barimo abana batandatu, bicishijwe imbunda n’imipanga, mu gitero Umutwe wa ADF wagabye kuri paruwasi iherereye i Komanda muri Ituri.
Human Rights Watch yatangaje ko usibye kwica abasivili hari n’abarimo abana ADF yashimuse ndetse n’abandi baburirwa irengero.
Human Rights Watch yasabye ko Igisirikare cya FARDC kibifashijwemo n’Ingabo za Loni, MONUSCO, gufata ingamba zihamye kugira ngo kirengere abasivili no kubagaruramo icyizere cyo kubaho ndetse ugisaba kugisha inama abaturage n’inzego zindi zikora mu miryango itegamiye kuri Leta ikorera muri ibyo bice.
Ibi bibaye mu gihe mu minsi ishize Loni yasohoye icyegeranyo ivuga ko abantu babarirwa mu bihumbi amagana bo muri Ituri na Kivu y’Amajyaruguru, bamaze kugwa mu bitero bitandukanye bagiye bagabwaho na ADF.
Ibikorwa by’ubwicanyi bimaze igihe bibera hafi ya kariya gace ka Komanda kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka, muri ibyo ibigera kw’icumi na bitanu byigambwe na Leta ya Kiyisilamu isanzwe ikorana bya hafi n’Umutwe wa ADF.




