sangiza abandi

Ibiganiro bya Doha mw’ikorosi rya nyuma

sangiza abandi

Ibiganiro bihuza intumwa za AFC/M23 n’iza leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, i Doha muri Qatar, byongerewemo Minisitiri w’Umutekano w’u Rwanda, Vincent Biruta n’uwa RDC w’Ubutegetsi, Jacquemain Shabani.

Ni ku nshuro ya gatanu impande zombi zihurira mu biganiro i Doha, aho kuri iyi nshuro zageze muri iki gihugu ku mugoroba wo ku wa kane, tariki ya 10 Nyakanga 2025.

Minisitiri Vincent Biruta w’u Rwanda na mugenzi we wa RDC, Jaquemin Shabani, bitabiriye ibi biganiro nk’abaje kubikurikira gusa, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cya RFI.

Ibi biganiro kandi byitabiriwe n’intumwa zohorejwe na Komisiyo y’Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe na Togo, ari nayo muhuza washyizweho na EAC na SADC.

Ibi biganiro birimo kuba bishyizwemo imbaraga na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ndetse abahagarariye Amerika muri iyi mishyikirano bizeza ko bizagenda neza, ndetse ko ari nabyo ntambwe ya nyuma igana ku bwumvikane.

Massad Boulos, umujyanama wa perezida Donald Trump ku bibazo bya Afurika yatangaje ko ibiganiro bya Doha ubu bizaba bihagarariwe n’abategetsi bakomeye kurusha abari basanzwe, ku mpande zombi, yongeraho ko na Amerika izaba ihagarariwe.

Kugeza ubu impande zombi ziri i Doha ntizirumvikana ku byo buri ruhande rusaba.

Muri Gicurasi abahagarariye RDC mubyo barimo basaba cyane, harimo ko M23 irekura ibice yafashe hagashyirwaho ubutegetsi bugengwa na Leta.

Mbere yuko impande zombi zisubira i Doha, umutwe wa AFC/M23 wagaragaje ingingo umunani wifuza kugira ngo hasubire kwizerana hagati yabo na Kinshasa.

Muri ibi biganiro hitezwe byinshi, kuko nibyo byitezweho kugeza RDC ku mahoro arambye, nyuma y’ibindi biganiro by’amahoro byahuriyemo u Rwanda na RDC, i Washington mu Kamena.

Mu gihe ibi biganiro bitagenda neza, n’ibyasinyiwe i Washington ntacyizere cyabyo cyaba kigihari.

Nyamara kurundi ruhande, ibi biganiro bibaye mu gihe Leta ya Congo yiteguye kurwana intambara ikomeye, kuko iheruka kurunda abasirikare bayo benshi muri Uvira, no mu bice bitandukanye byo mu misozi miremire y’i Mulenge.

Amakuru avuga ko ibi yabikoze mu rwego rwo gutegura uko aba basirikare bayo bongera kwisubiza ibice byigaruriwe n’umutwe wa M23 birimo n’umujyi wa Bukavu na Goma.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka