Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 15 igiye kwitabira ku nshuro ya mbere Iserukiramuco ry’Igikombe cy’Isi rya FIFA ry’abakinnyi bo muri icyo cyiciro, rizabera i Baku muri Azerbaijan kuva ku wa 24 kugeza ku wa 30 Ukwakira 2026.
Iri rushanwa rizahuza amashyirahamwe y’umupira w’amaguru 191 yo mu bihugu binyamuryango bya FIFA, rikaba rigamije guha abakinnyi bakiri bato amahirwe yo guhatanira ku rwego mpuzamahanga, kumenyera imikinire itandukanye no guteza imbere impano zabo.
Imikino izakinwa mu buryo budasanzwe
Iri rushanwa rizakinwa mu buryo butandukanye n’amarushanwa asanzwe, kuko buri kipe izaba igizwe n’abakinnyi umunani bari mu kibuga, aho kuba 11. Buri mukino uzamara iminota 40, igice kimwe kikamara iminota 20.
FIFA yatangaje ko iri rushanwa muri rusange rizitabirwa n’abantu bagera ku 3000 barimo abakinnyi, abatoza n’abandi bayobozi.
Abakinnyi bazakina imikino myinshi kugira ngo babone umwanya uhagije wo kwiga no kugaragaza ubushobozi n’impano zabo. Nyuma y’imikino yo mu matsinda, amakipe azashyirwa mu byiciro bitandukanye hakurikijwe uko yitwaye, kandi buri kipe izakomeza gukina kugeza ku munsi wa nyuma.
Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri FIFA, Arsène Wenger, yagize ati “ Impano ziboneka ahantu hose, ariko amahirwe yo guhatana ku rwego mpuzamahanga atangana.”
FIFA ivuga ko iri rushanwa ari amahirwe yo guha abakinnyi bakiri bato bafite impano ubunararibonye mpuzamahanga kandi bagifite imyaka mike, no gufasha ibihugu guteza imbere impano zishobora kuzavamo abakinnyi bakomeye mu gihe kiri imbere.
Iri rushanwa rishya rya FIFA rizajya riba buri mwaka. Mu 2027, rizitabirwa n’amakipe y’abakobwa batarengeje imyaka 15, mu gihe guhera mu 2028 hateganyijwe amarushanwa atandukanye y’abahungu n’abakobwa.
Amavuvi yahawe ubutumwa mbere yo kugenda
Ku wa 20 Ukwakira 2026, umutoza w’Amavubi, Stephen Constantine, yasuye aba bakinnyi mu mwiherero, abashishikariza kurangwa n’ikinyabupfura, imyitwarire myiza no gukoresha iri rushanwa mu kongera ubumenyi.
Yababwiye ko bagomba kumva ko bahagarariye u Rwanda n’abaturage barwo, abasaba kwitwara neza no guhatanira kwigira ku makipe akomeye ku rwego mpuzamahanga.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko u Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi 14 bazatozwa na Thierry Hitimana.
Ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda rya Y, hamwe na Côte d’Ivoire, Vanuatu, Albania, Turks and Caicos Islands na Mauritania.
Amavubi U15 azatangira imikino yo mu itsinda ahura na Côte d’Ivoire ku wa 24 Ukwakira. Ku wa 25 Ukwakira, azakina na Vanuatu ndetse na Albania, mbere yo gusoza iyo mikino ahura na Turks and Caicos Islands na Mauritania ku wa 26 Ukwakira.
Ku Rwanda, iri rushanwa ni amahirwe yo guha abakinnyi bato ubunararibonye mpuzamahanga no kubafasha kwitegura kuzagera mu makipe makuru y’igihugu mu gihe kizaza.












